U Budage bwakuye abakozi ba Ambasade yabwo muri Niger
Guverinoma y’u Budage yatangaje ko yamaze gukura by’agateganyo abakozi bayo ba Ambasade mu gihugu cya Niger, bitewe n’ibibazo by’umutekano muke bikomeje guterwa n’imitwe y’iterabwoba ikomeje kwiyongera muri icyo gihugu.
Ni ibyatangajwe na Guverinoma y’u Budage ku wa 21 Werurwe 2026 ivuga ko icyo cyemezo cyo gukura abakozi ba ambasade yabo muri Niger gifitanye isano n’ibibazo by’umutekano muke ukomeje kwiyongera muri icyo gihugu ndetse ko abanyamahanga baturuka mu bihugu by’i Burayi na Amerika ko ari bo ingaruka z'ibyo bibazo zigeraho cyane.
Igihugu cy’u Budage gifashe iki cyemezo cyo gukura abakozi bacyo muri Niger nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zategetse abakozi bazo kuhava muri Mutarama uyu mwaka.
Raporo zitandukanye z’imiryango ikurikirana ibibazo by’umutekano mu karere ka Sahel zivuga ko imitwe y’abahezanguni b’aba-Islam ikomeje gukaza umurego mu bikorwa by’ubushimusi, ubwambuzi n’ibitero igaba mu baturage batuye mu bice by’ibihugu bihana imbibi na Niger birimo Benin na Nigeria.
Igihugu cya Niger kimaze imyaka irenga icumi gihanganye n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba ifitanye isano ya hafi n’uwa Al-Qaeda umwe mu mitwe ikomeje kwagura ibirindiro byayo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Perezida wa Niger Gen. Abdourahamane Tchiani wagiye ku butegetsi nyuma y’ihirikwa ryabwo mu 2023 akomeje gushinjwa kunanirwa kurwanya imitwe yitwaje intwaro nyuma yo guhagarika imikoranire yari afitanye n’igihugu cy’u Bufaransa mu 2024, imikoranire yari igamije guhashya iyo mitwe.
Kugeza ubu leta ya Niger ivuga ko ifitanye imikoranire ya hafi n’igihugu cy’u Burusiya mu bijyanye n’imikoranire y’inzego z’umutekano zirimo polisi n’igisirikare, ibintu abatuye Niger banenga bavuga ko ubwo bufatanye butagaragara mu gihe imitwe y’iterabwoba igikomeje kwica abaturage ibagabaho ibitero.


Kinyarwanda
English
Swahili









