RDF na Polisi y’u Rwanda bahawe impanuro mbere yo kujya mu butumwa muri Mozambique
Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Maj Gen Vincent Nyakarundi, yahaye impanuro itsinda ry’abasirikare ba RDF n’abapolisi bitegura kujya mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, aho bagiye gusimbura bagenzi babo bari basanzwe bariyo.
Izi mpanuro zatangiwe mu Kigo cya Gisirikare cya Kami kuri uyu wa 13 Werurwe 2026, mu gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, CP Vincent B. Sano.
Mu butumwa yabagejejeho, Maj Gen Nyakarundi yibukije iri tsinda ko inshingano zabo ari ukurinda abasivili ibikorwa by’iterabwoba bikomeje kugaragara muri iyo ntara, abasaba kuzarangwa n’ubunyamwuga ndetse no guhagararira neza igihugu cy’u Rwanda.
Yabasabye kandi kuzaba intumwa nziza z’u Rwanda, bagakora kinyamwuga kandi bagafatanya nk’ikipe kugira ngo bagere ku nshingano bahawe.
Maj Gen Nyakarundi yashimangiye ko imyitwarire myiza ari ingenzi mu butumwa nk’ubu, anabashishikariza gukomeza kwitanga batizigamye mu kazi kabo, bakurikiza urugero rwiza rw'abo bagiye gusimbura muri Mozambique.
Ingabo z’u Rwanda n’abapolisi bakomeje kugira uruhare rukomeye mu guhangana n’imitwe y’iterabwoba muri Cabo Delgado, aho u Rwanda rwatangiye koherezayo ingabo mu 2021 mu rwego rwo gufasha Mozambique kugarura umutekano muri iyo ntara.


Kinyarwanda
English
Swahili









