Perezida wa Mozambique yasuye abasirikare n'abapolisi b'u Rwanda bari i Cabo Delgado
Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, yasuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) zikorera mu Karere ka Ancuabe mu Ntara ya Cabo Delgado.
Perezida Chapo yari aherekejwe na Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique, Maj Gen Cristovão Artur Chume; Umugaba Mukuru w’Ingabo za FADM, Gen Julio dos Santos Jane; Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen André Rafael Mahunguane; n’Ubuyobozi bw’Intara ya Cabo Delgado buyobowe na Valige Tauabo. Yakiriwe n’Umuyobozi w’Inzego z’umutekano z’u Rwanda, Maj Gen Vincent Gatama.
Perezida Chapo yagaragarijwe ishusho y’umutekano mu gace Inzego z’umutekano z’u Rwanda zikoreramo ndetse aza no kuganira n’Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda.
Perezida Chapo yashimye imirimo Ingabo na Polisi by’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique bari gukora mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba, abasaba gukomeza ingamba zigamije kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.
Yagize ati “Ndashimira cyane Ingabo z’u Rwanda ku bw’akazi k’indashyikirwa zikora muri Mozambique, byatumye umutekano ugaruka muri iyi ntara. Mukomeze mukorere hamwe n’abavandimwe banyu hano, kuko nta terambere ryagerwaho hatari amahoro n’umutekano."
Yakomeje avuga ko iterabwoba atari ikibazo cya Mozambique gusa, ahubwo ari ikibazo cy’Isi yose ndetse ari yo mpamvu ubumwe, ubufatanye buhamye n’imikoranire myiza hagati y’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’Ingabo za Mozambique ari ingenzi mu kurirwanya.


Kinyarwanda
English
Swahili









