issa
AFC/M23 irashinja u Burundi kurasa abaturage ba DRC babikoreye I Burundi

Dec 5, 2025 - 11:43
 0

Mu gihe imirwano imaze iminsi ikaze muri Teritwari ya Uvira, kuri uyu wa Gatanu ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo FARDC n’abafatanyabikorwa baryo aribo ingabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo ryakomeje kugaba ibitero bishya mu bice bigenzurwa na AFC/M23 mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, nk’uko bivugwa n’iri huriro.

Mu itangazo AFC/M23 yashyize ahagaragara, rivuga ko itariki ya 5 Ukuboza 2025 habaye ibitero “simusiga” by’ingabo za Leta ya Kinshasa, byibasiye uturere dutuwe cyane. Iri tangazo ryagize riti “Ingabo za Leta zakoresheje indege z’intambara, drones, ndetse n’imbunda zirasira kure mu kurasa ahatuwe cyane muri Kivu y’Amajyaruguru no mu bice bya Kivu y’Amajyepfo.”

AFC/M23 ivuga ko ibi bitero byongereye ubwoba n’akaga mu baturage, ndetse bikomeza gutuma umubare w’abasivili bahasiga ubuzima wiyongera. Iri huriro ryemeza ko “ingo nyinshi zasenyutse, kandi abagore n’abana bahitanwa n’ibisasu mu buryo bubabaje.”

Uretse imirwano hagati ya FARDC na AFC/M23, iri tangazo ryavuze ko hari ibisasu bibiri byaturutse ku butaka bw’u Burundi byaguye mu gace ka Rubumba mu mujyi wa Kamanyola, bigahitana abantu bane abandi babiri bagakomereka bikabije.

AFC/M23 ivuga ko ibibera muri ibi bice bikomeje guteza ihungabana rikomeye mu baturage, cyane cyane mu bana n’abagore badafite uruhare muri iyi ntambara mu gihe imirwano ikomeje kwiyongera.