issa
Ubutegetsi bwa Kinshasa bwarenze umurongo: Inyandiko ifunguye  ya AFC/M23

Feb 26, 2026 - 17:25
 0

Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo / Mouvement du 23 Mars (AFC/M23) ryatangaje ko agahenge k’intambara kari karumvikanyweho kasubijwe inyuma n’ibikorwa bya gisirikare rivuga ko bikomeje gukorwa na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikaba byarenze urwego rw’ibyo kwita “impanuka zidasobanutse”.

Mu itangazo rifite umutwe ugira uti “Le cessez-le-feu piétiné : la paix trahie” (Agahenge kasiribanzwe: amahoro yahemukiwe), uyu mutwe uvuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa “bwarenze umurongo”, bugasiribanga amasezerano y’agahenge ndetse n’icyizere cy’amahoro abaturage bari bategereje.

Amasezerano ya Doha ashyizwe mu kangaratete

AFC/M23 ivuga ko ibikorwa bya gisirikare bikomeje gukorwa binyuranyije n’ibyari byumvikanyweho mu masezerano y’i Doha atari ibintu byabaye rimwe, ahubwo ari uruhererekane rw’ibikorwa byateguwe kandi bigakorwa ku bushake.

Mu magambo yabo, bagira bati: buri gitero cyose gikozwe gihabanye n’amasezerano kiba ari ukwica isezerano; buri gisasu cyose kirushaho gushyira kure amahirwe y’umuti wa politiki; buri ntambwe ya gisirikare irushaho gusenya icyizere cyari gisanzwe ari gike.

Amasezerano ya Doha asobanurwa n’uyu mutwe nk’ijambo ryatanzwe, isezerano ryahawe Abanyekongo n’amahanga, atari inyandiko ya dipolomasi gusa. Uyu munsi, bavuga ko iryo sezerano riri gushegeshwa n’intwaro.

Iri tangazo rinagaragaza ko gukomeza kuzamura ubushyamirane bishobora gushyira igihugu mu murongo w’intambara yeruye hagati y’ingabo za Leta n’ihuriro rya AFC/M23, ibintu bishobora gukurura umutekano muke ukabije mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

AFC/M23 ivuga ko igihagazeho ari ugukomeza kubahiriza agahenge n’inshingano zituruka ku masezerano ya Doha, igamije kutaba intandaro y’ikorwa ry’intambara nshya, ahubwo ikaba umurinzi w’ibyemeranyijweho.

Icyakora, ishimangira ko amahoro adashobora kubaho mu ruhande rumwe gusa, igira iti: “Ntushobora kuvuga ko ushaka kugabanya ubushyamirane ariko ukomeza kongera ibitero; ntushobora gusaba ibiganiro ariko ugasenya ishingiro ryabyo.”

Abasivili bakomeje kubihomberamo

Mu gihe impande zombi zishinjanya kurenga ku masezerano, abaturage bo mu bice byugarijwe n’imirwano ni bo bakomeje kwishyura igiciro kinini. Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa RDC agaragaza ko hari imiryango ihunga, abana bakurira mu rusaku rw’amasasu, ndetse n’uturere twinshi twugarijwe n’ubwoba.

AFC/M23 isoza ivuga ko guceceka kw’amahanga ku byaha byiswe kurenga ku masezerano bitakiri ukutabogama, ahubwo bishobora gufatwa nk’ubworoherane ku bikorwa bihungabanya amahoro.

Mu gusoza, iri huriro rivuga ko Abanyekongo bakwiye amahoro nyayo, umutekano urambye n’ijambo ryubahirizwa, kuko iyo agahenge kahemukiwe, atari amasezerano gusa aba asenyutse, ahubwo n’icyizere cy’igihugu kiba cyacitsemo ibice.

Feb 26, 2026 - 17:27