issa
Umuyobozi w'ubutasi bw’igisirikare cya Amerika yirukanywe

Aug 23, 2025 - 19:52
 0

Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, yafashe icyemezo cyo gukura mu nshingano Lt Gen Jeffrey Kruse, wari uyoboye urwego rw’ubutasi bw’igisirikare, DIA (Defense Intelligence Agency).

DIA ni ishami rihariye rikora mu rwego rwa Minisiteri y’Ingabo, rifite inshingano zo gukusanya amakuru ya tekiniki akoreshwa mu bikorwa bya gisirikare. bitandukanye na CIA ikora ku bijyanye n’umutekano rusange, DIA yo yibanda cyane ku makuru afasha mu bikorwa by’ingabo.

Nubwo Minisiteri itatangaje impamvu nyayo yo kwirukana Lt Gen Kruse, hari amakuru avuga ko bifitanye isano n’isesengura ryakozwe na DIA ku gitero Amerika yagabye kuri Iran, amakuru yabyo akajya hanze bitari byateganyijwe.

Perezida Donald Trump yari yatangaje ko icyo gitero cyashegeshe bikomeye ibikorwaremezo bya nucléaire bitatu bya Iran muri Kamena 2025. Ariko ubusesenguzi bwa DIA bwo bwagaragaje ko ibyo bikorwa byangiritse ku rugero ruto cyane ugereranyije n’ibivugwa na Trump.

Minisiteri y’Ingabo yavuze ko iyo raporo ya DIA yari irimo amakuru atari yo ajyanye n’ibyatangajwe ku musaruro w’icyo gitero, bituma hatangizwa iperereza rigamije kumenya uwagize uruhare mu kuyitanga .

Hashize amezi abiri iyo raporo isohotse, Lt Gen Kruse yahise akurwa mu nshingano, ndetse hanakurwaho abandi bayobozi babiri bo muri DIA. Biravugwa kandi ko Minisitiri Hegseth yategetse ko n’abandi bayobozi mu ngabo zirwanira mu mazi begura.

Ibi byakuruye impaka, aho Senateri Mark Warner yanenze icyo cyemezo, avuga ko Perezida Trump ashaka kwifashisha ubutasi mu nyungu ze bwite aho kubukoresha mu kurengera umutekano w’igihugu.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Umuyobozi w'ubutasi bw’igisirikare cya Amerika yirukanywe

Aug 23, 2025 - 19:52
Aug 23, 2025 - 21:38