DRC: Imirwano ikomeye yahitanye abasirikare bakuru ba Leta, Twirwaneho ifata uduce twinshi
Imirwano ikomeje gukaza umurego hagati y’umutwe wa Twirwaneho ubarizwa muri AFC/M23 n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije na Wazalendo, FDLR n’ingabo z’Abarundi, imaze gutuma habura ubuzima bw’abantu benshi barimo n’abasirikare bakomeye muri iri huriro rya Kinshasa.
Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyepfo, mu misozi ya Fizi na Mwenga, agaragaza ko iyi mirwano yatangiye mu ntangiriro z’iki cyumweru, ikaza gufata indi ntera mu duce twa Itombwe.
Umutwe wa Twirwaneho watangaje ko wafashe uduce turimo Ngezi, Tuwetuwe, Mutunda, Rwicankuku, Bilalo Mbili na Mikenge, aho bivugwa ko ingabo za Leta zatsinzwe mu buryo bukomeye.
Bamwe mu basirikare bakomeye ba Leta barimo abajenerali na major bari bayoboye ibikorwa byo kurwanya Twirwaneho bahasize ubuzima, bikaba byateje impungenge mu nzego z’umutekano za Congo.
Iyi mirwano yongeye kugaragaza uburyo umutekano muri Kivu y’Amajyepfo ukomeje kuba ikibazo gikomeye, mu gihe imitwe yitwaje intwaro ikomeje kurwanira ubutegetsi n’ubusugire mu bice bitandukanye by’Intara.


Kinyarwanda
English
Swahili









