Byinshi ku munyamerika James Swan wagizwe intumwa yihariye ya ONU muri RDC
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w'Abibumbye (ONU), António Guterres, yatangaje ko yagize Umunyamerika James Swan intumwa ye yihariye ishinzwe ubutumwa bw’umutekano bwa ONU muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Swan asimbuye Umunya-Guinea Bintou Keita wari kuri uwo mwanya kuva mu 2021, akaba yari umuyobozi w’ubutumwa bw’amahoro bwa ONU muri Congo buzwi nka MONUSCO. Guterres yashimiye Keita ku kazi k’ingenzi yakoze muri ubwo butumwa mu gihe yari amazeho imyaka igera kuri itatu.
Iri hindurwa ry’ubuyobozi ribaye mu gihe gikomeye ku mutekano w’iki gihugu, aho ingabo za MONUSCO zikomeje kugabanya ibikorwa byazo mu gihe mu burasirazuba bwa RDC hakomeje imirwano hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba za M23 zirwanya ubutegetsi.
Nk’uko byatangajwe na ONU, James Swan ni umudipolomate w’inararibonye umaze igihe kinini akorera muri Afurika, aho yagiye ahura n’ibibazo bikomeye bya politiki n’umutekano mu bihugu bitandukanye. Uretse Icyongereza nk’ururimi kavukire, Swan avuga n’Igifaransa neza.
Kuva muri Werurwe 2025, Swan yari asanzwe ari intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa ONU muri Somalia ndetse n’umukuru w’ubutumwa bwa ONU muri icyo gihugu buzwi nka UNTMIS. Uyu mwanya yari yarawubayemo by’agateganyo kuva muri Gicurasi 2024.
Mbere yaho, Swan yayoboye ubutumwa bwa ONU muri Somalia bwitwaga UNSOM hagati ya 2019 na 2022.
Mu kazi ke ka dipolomasi, Swan yanakoreye leta ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe cy’imyaka 32 mu nshingano zitandukanye. Muri zo harimo kuba ambasaderi wa Amerika muri RDC hagati ya 2013 na 2016, kuba uwungirije ambasaderi hagati ya 2001 na 2004, ndetse no kuba ushinzwe ibijyanye na RDC muri guverinoma ya Amerika hagati ya 1996 na 1998.
Ku bijyanye n’amashuri, Swan afite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu bubanyi n’amahanga yakuye muri Kaminuza ya Georgetown. Afite kandi impamyabumenyi ya Master of Arts mu masomo akataje y’ububanyi n’amahanga yakuye muri Kaminuza ya Johns Hopkins, ndetse n’indi ya Master of Arts mu masomo y’umutekano yakuye mu ishuri rikuru rya gisirikare rya National War College, byose byo muri Amerika.
James Swan abaye intumwa yihariye ya 10 y’Umunyamabanga Mukuru wa ONU iyoboye ubutumwa bwa ONU muri RDC kuva bwoherejwe bwa mbere muri iki gihugu mu 1999. Icyo gihe bwitwaga MONUC, ariko mu 2010 buza guhindurirwa izina bwitwa MONUSCO, izina bukoresha kugeza ubu.


Kinyarwanda
English
Swahili









