Ingabo 60,000 ku Rugamba! Tshisekedi arashaka kwisubiza Goma na Bukavu
Umwuka w’intambara wongeye gututumba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’aho Perezida Félix Tshisekedi ategetse ko hoherezwa ingabo 60,000 mu gikorwa gisobanuwe n’abategetsi nk’intsinzi y’ingabo igamije “kubohora” imijyi ya Goma na Bukavu iri mu maboko y’inyeshyamba za AFC/M23.
Uko kohereza ingabo ku bwinshi, harimo n’ibikoresho bikomeye by’intambara n’imikoranire n’ingabo z’ibihugu bituranye nki’z’u Burundi, bibaye mu gihe ibiganiro by’amahoro biri gukomereza i Washington no muri Qatar.
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, ririmo n’umutwe wa M23, ryamaganye icyo gikorwa, rigisobanura nk’“igikorwa cy’uburangare bukabije” gishobora gushyira mu kaga ahatuwe n’abantu benshi, ndetse kigahungabanya imishinga y’amahoro iri gukorwa.
Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa AFC/M23, yagize ati “Ikoreshwa ry’ingabo nk’izi ni ugupfobya no gutuka ibiganiro biri gukorwa ubu.”
Yakomeje agira ati “Ikibi kurushaho, ni uko iyi mitwe yifatanyije n’ingabo za Leta ndetse n’ingabo z’u Burundi, iri kugambirira kwerekeza ibitwaro bikomeye mu bice by’imijyi bituwe cyane. Ibi bisa n’icyaha kiremereye cyibasira inyokomuntu.”
Nubwo Kinshasa itaratangaza ku mugaragaro umubare nyawo w’ingabo zoherejwe, amakuru aturuka ku ngabo za Leta yemeza ko ari bwo bwa mbere hateguwe igitero kinini gutya kuva M23 yatsindwa mu 2013 n’ingabo za Loni n’iza Leta ya Congo bafatanyije na SADC.
Abategetsi bavuga ko iyo myiteguro ikenewe kugira ngo bongere kugenzura Intara za Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, aho M23 n’abafatanyije nayo (nkuko leta ibivuga) bamaze kwigarurira ibice binini kuva bongera kwaduka mu mpera za 2021.
Ariko Kanyuka yavuze ko izo “ndimi ebyiri” za Leta ya Congo zishobora gusenya ibiganiro bikiri mu nzira.
“Iri tegeko ryanze rwose kubahiriza ibyo ryemeye ku byerekeye kubaka icyizere, kandi AFC/M23 yo yamaze kubikora,” avuga, ashimangira ko bagikomeje ukwiyemeza kuganira.
Yakomeje agira ati:
“Ariko, mu gihe turi imbere y’igitero k’igisirikare kirimo kwibasira abaturage b’inzirakarengane, dufite uburenganzira busesuye bwo kubarinda no kwirwanaho.”
Umujyi wa Goma, uri hafi y’umupaka w’u Rwanda kandi ukaba igicumbi cy’ubucuruzi, wabaye ihuriro rikomeye ry’uwo mugambi wa Perezida Tshisekedi. Na Bukavu yo muri Kivu y’Amajyepfo iri ku rutonde rw’ibice bigomba “kubohorwa”, nk’uko ibinyamakuru bya Leta bibivuga.
Umuryango w’abibumbye (ONU) uvuga ko abamaze kwimurwa n’intambara muri RDC barenga miliyoni 7, Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo zikaba ari zo ntara zibasiwe cyane.
Ben Mbonimpa, Umunyamabanga Mukuru wa AFC/M23, yavuze ko imyiteguro ya FARDC iterekana ubushake bwo kuganira.
Ati “Ese kongera ingabo n’ibikoresho by’intambara ku mipaka yose ya FARDC bigaragaza ko ibiganiro bya Doha byizewe? Ikintu kimwe ni cyo kizwi: Kinshasa irashaka intambara! Kandi izayirwana. Reka turebe. ARC izirwanaho, uko byagenda kose.”
Aya magambo agaragaza ko umutwe wa M23 ugiye gushyira ingufu ku ruhande rwo kwirwanaho, ndetse ukerekana impungenge ku bushobozi bwo gukomeza ibiganiro by’amahoro mu bihe nk’ibi.


Kinyarwanda
English
Swahili









