Ibihugu birindwi na Amerika byamaganye ibitero bya Iran mu karere
I Doha, ku wa 2 Werurwe 2026 Leta ya Qatar, Ubwami bwa Saudi Arabia, Ubwami bwa Bahrain, Ubwami bwa Jordan, Leta ya Kuwait, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) na Leta Zunze Ubumwe za Amerika basohoye itangazo bahuriyeho, ryamagana bikomeye ibitero bya misile na drone byagabwe na Repubulika ya Kisilamu ya Iran ku bihugu bitandukanye byo mu karere.
Muri iryo tangazo, ibi bihugu byavuze ko ibyo bitero byagabwe mu buryo budatoranyije aho bijya, bigera ku butaka bw’ibihugu byigenga birimo Bahrain, Iraq, harimo n’Agace ka Kurdistan ya Iraq, Jordan, Kuwait, Oman, Qatar, Saudi Arabia ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Ibihugu byasohoye iri tangazo byavuze ko ibyo bitero bidafite ishingiro, kandi ko byashyize mu kaga ubuzima bw’abasivili ndetse bikanangiza ibikorwa remezo birimo ibikorwaremezo bya gisivili.
Byongeyeho ko ibikorwa bya Iran bigaragaza kuzamura umwuka mubi mu karere (escalation), binyuranyije n’ubusugire bw’ibihugu byinshi kandi bikabangamira umutekano n’ituze by’akarere kose.
Iri tangazo ryashimangiye ko kwibasira abasivili n’ibihugu bitari mu mirwano ari imyitwarire iteje akaga kandi ihungabanya ituze.
Ibihugu birindwi na Amerika byavuze ko bihagaze hamwe mu kurinda abaturage babyo, ubusugire n’ubutaka bwabyo, kandi byashimangiye uburenganzira bwo kwirwanaho mu gihe byagabweho ibitero.
Byanasabye gukomeza ubufatanye mu by’umutekano w’akarere, bishimira imikoranire myiza mu guhangana n’ibitero byo mu kirere na misile, byafashije gukumira igihombo kinini cy’ubuzima n’ibyangiritse byinshi kurushaho.


Kinyarwanda
English
Swahili









