AFC/M23 yanenze amahanga iyashinja guceceka ku bitero irimo kugabwaho
Umutwe wa AFC/M23 wongeye kwikoma umuryango mpuzamahanga, uwushinja kutagira icyo ukora ku bitero bikomeye uvuga ko ukomeje kugabwaho n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe wo iyo ufashe icyemezo cyo kwirwanaho uhita wamaganirwa kure.
Ibi byatangajwe na Perezida wa M23 akaba n’Umuhuzabikorwa Wungirije w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC), Bertrand Bisimwa, wagaragaje impungenge ku cyo yise “uguceceka gukabije” kw’amahanga.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Bisimwa yavuze ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwongeye kurenga ku gahenge, bugatangiza ibitero rusange ku mirongo yose y’urugamba ndetse no hirya yayo.
Yagize ati “Turabona ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwongeye gukandagira agahenge, bugatangiza ibitero rusange ku mirongo yose y’urugamba ndetse no hirya yayo. Ibi ni igikorwa cyateguwe neza kandi cyagutse, kigaragaza icyemezo cyafashwe ku bushake cyo guhitamo inzira ya gisirikare.”
Bisimwa yavuze ko nka AFC/M23 bafite impungenge zikomeye kuko kugeza ubu nta gikorwa gifatika cyangwa kigaragara cyafashwe n’amahanga kigamije “guhagarika by’ako kanya” ibitero bavuga ko bakomeje kugabwaho n’ingabo za Leta ya RDC.
Ati “Nta kwamagana ku mugaragaro, nta gucyaha, nta n’intambwe zigaragara zafashwe kugira ngo hirindwe ibyago byo kwiyongera kw’imirwano.”
Perezida wa M23 yagaragaje ko uburyo amahanga acecetse ku bitero bavuga ko bagabwaho butandukanye cyane n’uburyo yihutira kwamagana uwo mutwe iyo wivuye inyuma ukirwanaho.
AFC/M23 ivuga ko ibi bigaragaza icyo yise ivangura mu mikorere y’umuryango mpuzamahanga, aho iyo igabweho ibitero igafata icyemezo cyo kwirwanaho ihita ishinjwa guteza umutekano muke.
Iburasirazuba bwa RDC hakomeje kuba isibaniro ry’imirwano hagati y’ingabo za leta zifashijwe n'ingabo z'u Burundi, Wazalendo na FDLR, ibintu bikomeje guteza ibibazo by’umutekano muke n’ubuhunzi ku baturage benshi.
Iyi mirwano ikomeje kuvugwamo ikoreshwa ry’intwaro ziremereye n’ibitero byibasira ahatuwe cyane, ibintu bitera impungenge ku iyubahirizwa ry’amategeko mpuzamahanga arengera abasivili.


Kinyarwanda
English
Swahili









