FARDC yaramutse irasa muri Rubaya ikoresheje Drones! AFC/M23 ikomeje kurinda abaturage
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gashyantare 2026, umutwe wa AFC/M23 watangaje ko guhera saa munani n’iminota 43 za mu gitondo (2h43), drones z’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatangiye kugaba ibitero mu gace ka Rubaya, muri Teritwari ya Masisi, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu itangazo ry’Umuvugizi wa Politiki wa AFC/M23, Laurence Kanyuka, yavuze ko ibyo bitero byabaye “mu buryo bwa buhumyi”, ashinja ubutegetsi bwa Kinshasa kuba buri kurasa ku baturage b’inzirakarengane no kubiba ubwoba mu bice bituwe cyane.
Kanyuka yagize ati: “Kuva saa 2h43 za mu gitondo, drones z’ingabo z’ihuriro rishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa zirimo kurasa mu buryo butarobanuye ku baturage ba Rubaya, zibica kandi zibatera ubwoba.”
Yongeyeho ko ibyo bikorwa bifatwa nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara.
AFC/M23 ivuga ko ibi bitero byagabwe mu gihe umutekano wari umaze iminsi utangiye kugaruka muri ako gace, nyuma y’imirwano yari imaze iminsi hagati y’impande zihanganye. Uyu mutwe usaba umuryango mpuzamahanga kwamagana ibyo bitero no gushyiraho iperereza ryigenga ku byabaye.
Ku rundi ruhande, kugeza ubu ubuyobozi bwa Leta ya RDC ntiburagira icyo butangaza kuri ibi birego. Amakuru ava mu baturage bo muri ako gace avuga ko humvikanye urusaku rw’ibisasu mu rukerera, bamwe bakava mu byabo bahunga.
Rubaya ni agace gafite akamaro kanini mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, by’umwihariko coltan.
Rubaya yatangiye kugabwaho ibitero, nyuma y’iminsi mike Leta ya RDC ishyize ku rutonde amabuye yo muri kariya gace ku yo yifuza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zacukura.
Agace ka Rubaya ka mbere kabarizwamo ibirombe byinshi bya Coltan ku Isi, AFC/M23 ikagenzura kuva muri Gicurasi 2024.


Kinyarwanda
English
Swahili









