issa
Perezida Ramaphosa agiye kohereza ingabo mu ntara zugarijwe n’ibitero guhangana n’imitwe yitwaje intwaro

Mar 1, 2026 - 09:43
 0

Perezida wa Afurika y'Epfo Cyril Ramaphosa yatangaje ko agiye kohereza ingabo mu bice bitandukanye by'igihugu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikomeje kubuza benshi ubuzima ikanafata abagore ku ngufu.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026, ubwo komite nyobozi y’icyo gihugu yari mu nama igamije kugarura umutekano muri icyo gihugu, umwanzuro yavuze ko afashe nyuma y’igihe kitari gito awutegura.

Ni ingabo agiye kohereza guhangana n’imitwe yitwaje intwaro mu ntara eshatu zirimo Iburengerazuba bwa Cape, mu mujyi wa Cape, intara ya Gauteng ibarizwamo umujyi mukuru wa Johannesburg ndetse n’intara y’Iburengerazuba bwa Cape.

Amakuru ahari avuga ko ikiri inyuma y’iyoherezwa ry’izo ngabo ari umutekano muke ukomeje guterwa n’amatsinda y’imitwe yitwaje intwaro arimo gukorera muri ibyo bice bitandukanye bya Afurika y’Epfo aho iyo mitwe ivugwaho ubwambuzi, ubwicanyi no gufata ku ngufu abagore, birangira banarashwe.

Inzego z’umutekano za Afurika y’Epfo zivuga ko abaturage batuye mu bice bigize intara ya Cape bakomeje kubuzwa ubuzima n’ibitero by’amasasu bikomeje kugabwaho n’iyo mitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Afurika y’Epfo bikomeje kwandika ko iyo mitwe irimo kugaba ibitero cyane ku baturage batuye hafi y’ibice bikungahaye ku mabuye y’agaciro mu rwego rwo kubirukana muri ibyo bice bityo bicukurwemo nta nkomyi, ibintu abatuye ibyo bice na bo badakozwa.

Leta ya Afurika y’Epfo ivuga ko ubwo bucukuzi bw’amabuye y’agaciro iyo mitwe iba irwanirira, buburiramo ubuzima bwa benshi ndetse bukanahombya icyo gihugu arenga miliyari enye z’amadolari ya Amerika buri mwaka.

Itsinda rya Zama Zama rikorana n’andi matsinda y’imitwe yitwaje intwaro ni ryo ryemezwa ko riri inyuma y’imirwano ikomeje kongera ibitero birimo kugabwa ku baturage batuye mu mujyi wa Johannesburg uherereye mu ntara ya Gauteng, ibintu byongeye gutera benshi ubwoba mu batuye icyo gihugu.

Kohereza ingabo muri izo ntara enye ni imwe mu ngamba Leta ya Afurika y’Epfo ifashe nyuma y’uko abaturage batuye icyo gihugu bateguje imyigaragambyo mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko hatagize igikorwa bakifatanya n’iyo mitwe kurwanya leta.

Mar 1, 2026 - 12:09