Révérien Ndikuriyo yemeje ko ingabo z’u Burundi zikiri muri RDC
Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo, yatangaje ko ingabo z’u Burundi zigikomeje kuba ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nubwo hakomeje kumvikana amakuru anyuranye ashidikanya ku kuba zihari.
Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Bujumbura. Yashimangiye ko nta cyahindutse ku bikorwa by’ingabo z’igihugu cye ziri mu ntambara muri RDC, avuga ko zitarava aho zari zaroherejwe.
Yagize ati: “Ingabo z’u Burundi ziracyari aho zari ziri”, agaragaza ko u Burundi bukomeje uruhare rwabwo mu bufatanye bwa gisirikare na RDC bugamije guhangana na AFC/M23.
Aya magambo aje mu gihe mu minsi ishize hari havuzwe ibihuha bivuga ko ingabo z’u Burundi zaba zaravuye muri RDC, ibintu byateye urujijo mu banyapolitiki n’abakurikirana ibibera muri aka karere.
Ndikuriyo yavuze ko "ubufatanye hagati y’u Burundi na Guverinoma ya Kinshasa bukomeje ngo bugamije kugarura amahoro n’umutekano, cyane cyane mu bice byibasiwe n’intambara".
Nubwo atigeze atangaza imibare cyangwa aho izo ngabo ziherereye, yashimangiye ko u Burundi bukomeje kubahiriza inshingano bwiyemeje mu rwego rwo gufasha RDC guhangana n’ibibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bw’icyo gihugu.


Kinyarwanda
English
Swahili









