RDC yahinduye umwambaro w’ingabo za FARDC! Ni iki kibyihishe inyuma?
Minisitiri w’Ingabo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yamuritse ku mugaragaro umwambaro mushya w’ingabo za FARDC (Forces Armées de la République Démocratique du Congo), mu rwego rwo kuvugurura no kunoza imikorere y’igisirikare cy’igihugu.
Leata yatangaje ko uyu mwambaro mushya uje usimbura uwari umaze igihe ukoreshwa, ukaba warateguwe hagamijwe kunoza isura y’igisirikare, kongera umwuga n’ikinyabupfura by’ingabo, ndetse no koroshya imikorere yazo mu kazi ka buri munsi no mu bihe bya operasiyo za gisirikare.
Minisitiri w’Ingabo yavuze ko iyi mpinduka ari imwe mu ntambwe zifatika zigamije kuvugurura FARDC, harimo kunoza imyitozo, ibikoresho n’imibereho y’abasirikare, kugira ngo bashobore guhangana n’ibibazo by’umutekano biri mu gihugu.
Abasesenguzi mu bya gisirikare bagaragaza ko kwerekana uyu mwambaro mushya bifite n’igisobanuro cy’ihumure n’icyizere, bigaragaza ubushake bwa Leta ya RDC bwo kubaka igisirikare gihamye, giteye imbere kandi cyubahiriza inshingano zo kurinda ubusugire bw’igihugu n’umutekano w’abaturage.


Kinyarwanda
English
Swahili









