Gitega: Babangamiwe n’utubari tutagira ubwiherero dutuma abasinzi bihagarika ku ngo
Abaturage bo mu Kagari ka Kigarama mu Murenge wa Gitega,Akarere ka Nyarugenge, baravuga ko babangamiwe cyane n’utubari tutagira ubwiherero kubera ko abatunyweramo babura aho kwihagarika bakajya kwihagarika ku nyubako zabo.
Bamwe muri aba baturage babwiye UKWELITIMES, ko babangamiwe cyane n’umunuko w’inkari z’abasinzi bihagarika ku ngo zabo bitewe n’uko utubari twishi duherereye muri aka gace nta bwiherero tugira.
Bavuga ko kuba hari utubari twinshi tutagira ubwiherero bibagiraho igaruka kubera ko buri muntu wese umaze kunywa inzoga agashaka kwihagarika bimusaba kujya kwihagarika aho abonye hose.
Aba baturage bavuga ko batiyumvisha uburyo ubuyobozi bwemerera abantu gucuruza utubari kandi abo bakorera nta bwiherero buhaba.
Umusaza umwe yagize ati “ Biratbangamira cyane kandi wumve ngo cyane kuko umuntu amara gusinda yabura aho yihagarika akaza akihagarika hano kuri uru rugo cyangwa ku muhanda.”
Yakomeje agira ati “ Nawe ngaho iyumvire umunuko w’inkari uri aha wagira ngo ni mu bwiherero kandi ni mu nzira, ikibabaje n’uko ubuyobozi buba bubizi ariko ntibugire icyo bubikoraho.”
Undi mugore utarashatse ko izina rye ritangazwa, yavuze ko ababazwa cyane n’uburyo utubari twinshi dherereye mu gasantere batuyemo nta bwiherero tugira.
Ati “ Wagira ngo ubugenzuzi bakora ntibabasha no kureba niba abafite utubari bagira ubwiherero uzi ko umuntu anywa agasinda agahita aza akihagarika aha mu muhanda abana bari kumureba ubu se aha umuntu yaharerera koko? Noneho hari ubwo uba uri mu nzu ugashiduka umunuko w’inkwari ugusanzemo.”
Yongeyeho ko ibi ari bimwe mu bituma hari n’aho muri aka gace ugenda usanga hari amazirantoki mu nzira bitewe n’uko hari utubari tutari duke tutagira ubwiherero.
Ubwo twateguraga iyi nkuru twagerageje guhamagara Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, kugira ngo tumubaze kuri iki kibazo ariko ntiyabasha kuboneka kuri telefone ye.


Kinyarwanda
English
Swahili









