Kayonza: Umusore warohamye mu kidendezi cy'amazi yakuwemo yapfuye
Umusore w'imyaka 22 witwa Ndahayo Jean wari utuye mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Murundi, yakuwe mu mazi yitanye Imana nyuma yo kurohama agiye koga.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murundi buvuga ko uwo musore yaguye mu kidendezi cy’amazi yahoze akoreshwa nka damu yo kuhira amatungo, aho yari agiye koga akarohama.
Abaturanyi ba nyakwigendera Ndahayo Jean Paul bavuga ko bashavujwe n’urupfu rw’uwo musore.
Uwitwa Rukundo Simon yagize ati “Twababajwe n’ibyago byamutwaye akiri muto. Iyi damu twari dusanzwe tuyikoresha kuko ntiyagiraga amazi menshi. Gusa kuko yari yararengewe n’ibyatsi,yaruzuye Ndahayo ntiyamenya aho amazi agera.Akandagira aho yari asanzwe akandagira ahita agwamo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Gashayija Benon, we yagize ati: “Ku itariki ya 21 haguye imvura idasanzwe ahantu henshi haruzura, harimo idamu yegeranye no kwa nyakwigendera. Uwo musore rero yaje kujya koga amazi yabaye menshi ndetse agira impanuka ararohama.Twamenyesheje inzego z’umutekano abamarine baza kudufasha aza gukurwamo yarangije gupfa cyane ko yari amazemo iminsi ataboneka.”
Yaboneyeho gusaba abaturage kwigengesera ku bidendezi by’amazi no kutogera muri za damu.
Ati “Turasaba abaturage kwirinda koga muri izo damu kuko zikunze gutwara ubuzima bw’abaturage. Izitagikoreshwa twarazizitiye mu rwego rwo kwirinda impanuka, ariko hari abinjira mu nzitiro bakajya kogamo, bakwiye kubicikaho.”
Nyuma yo kuboneka k’umurambo wa nyakwigendera Ndahayo wahise ushyikirizwa umuryango we urashyingurwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









