Nyamasheke: Amazi y'imvura yangije ikiraro, abanyeshuri babura aho bambukira bavuye ku ishuri
Imvura yaguye mu Karere ka Nyamasheke yatumye umugezi wa Kamiranzovu wuzura amazi atwara ikiraro abanyeshuri bambukiragaho bataha, bamwe mu bana bavaga ku ishuri babura inzira baracumbikirwa.
Iki kiraro cyangiritse kiri mu kagari ka Nkumbu mu Murenge wa Bushekeri Akarere ka Nyamasheke mu Ntara y'Uburengerazuba. Iyangirika ry'icyo kiraro ryahagaritse imigenderanire ku bakoreshaga icyo kiraro ariko by'umwihariko ryagize ingaruka ku banyeshuri bagikoreshaga bajya kwiga ku buryo hari ababuze uko bataha bagacumbika mu kagari ka Buhungiro ndetse abagiye kwiga muri iki gitondo bakoze urugendo rurerure.
Umuturage waganiriye na UKWELITIMES, yavuze ko ikiraro abanyeshuri bambukiragaho bajya ku ishuri, cyatwawe n'amazi y'imvura yaguye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 12 Gashyantare 2026. Uwo muturage avuga ko hari abana bavuye ku ishuri bageze aho bagombaga kwambukira basanga ikiraro cyatwawe n'amazi bisaba abanyeshuri guca mu Murenge wa Kagano bakambukira ku kiraro kiri mu Mudugudu wa Karambi mu gihe hari abandi bacumbikiwe mu kagari ka Buhungiro kuko bwari bwije babuze uko bataha kubera iyangirika ry'icyo kiraro.
Uyu muturage yakomeje avuga ko bucyeye, byagoye abana gusubira ku mashuri bigaho bitewe n'uko urugendo rurerure bakoze banyuze ahitwa Karambi.
Yagize ati " Ubu ababyeyi ntitworohewe kuko abana bamwe batugezeho mu gicuku bavuga ko babuze aho banyura ndetse hari ababuze nuko bataha barara muri Buhungiro kuko gutaha byabasabye kuzenguruka baca Kagano ahantu bakoresha amasaha hafi abiri mu gihe iminota 20 cyangwa 30 babaga bageze ku mashuri."
Uwo muturage yakomeje agira ati " Ubuyobozi bukwiye kutwubakira ikiraro kuko dufite ubwoba ko abana bazajya bashaka guca hariya kandi ibiti bambukiragaho byatwawe n'amazi, urebye kunyura muri Kagano ni kure cyane bizaca abana intege bamwe bashobora no kureka ishuri."
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yabwiye UKWELITIMES, ko imvura yaguye ku wa Kane tariki 12 Gashyantare 2026, yangije icyo kiraro ndetse avuga ko abana babiri aribo bacumbikiwe kubera icyo kiraro abandi bagataha banyuze ku bindi biraro.
Yagize ati " Ejo imvura yaguye yangije ikiraro abanyeshuri banyuragaho kiri ahantu mu gishanga mu Murenge wa Bushekeri, kubera ko cyari cyangiritse hari abanyeshuri bagikoreshaga n'abandi baturage twahise dufata ingamba ko banyura mu zindi nzira zifite ibiraro bikoze bitigeze bigira ikibazo, ubusanzwe kiriya kiraro bagikoreshaga nk'inzira ibagezayo vuba. izo nizo ngamba twahise dufata abana bose bagera mu rugo, babiri batari babonye uko bataha twakoze ku buryo bacumbikirwa. "
Meya Mupenzi yakomeje avuga ingamba bafite mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kudakora urugendo rurerure.
Yagize ati " Nubwo hari indi nzira turimo gushaka ingengo y'Imari kugirango tuhakore ikiraro cyo mu kirere, dukurikije imiterere yaho. Ariko mu gihe kitarakorwa hari Indi mihanda, ifite ibiraro binini bikomeye kuko ubundi kiriya cyakoreshwaga n'abanyamaguru. gusa "
Meya yakomeje agira ati" Ntabwo ari ikiraro cyakoreshwaga n'imodoka, hari undi muhanda nubwo wongeraho ibirometero ugereranyije naho banyuraga. Icyo dukangurira abaturage ni ukuba bakoresha ahatashyira ubuzima mu kaga, mu gihe tugishaka uko twubaka ikiraro cyo mu kirere kuko hariya ni ahantu hasi cyane, kuko twasanze twongeye kucyubaka dukoresheje ibiti, byakongera kuba dukurikije uburyo uriya mugezi wuzura."
Ikiraro cyambuka umugenzi wa Kamiranzovu cyangiritse cyakoreshwaga n'abanyeshuri biga mu mashuri abanza ndetse n'ayisumbuye biga bataha.


Kinyarwanda
English
Swahili









