issa
Ku nshuro ya mbere abarwayi b’igicuri barindwi babagiwe mu Rwanda

Feb 14, 2026 - 09:36
 0

Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) byatangaje ko “Operations” zo kubaga uburwayi bw’igicuri za zikorewe ku nshuro ya Mbere mu Rwanda zasize abarwayi barindwi babazwe ndetse icyo gikorwa kigenda neza.

Iki gikorwa cyo kubaga uburwayi bw’igicuri bikorewe mu Rwanda cyatangijwe ku itariki 9 Gashyantare 2026 ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kurwanya iyo ndwara ku rwego rw’Isi.

Ni igikorwa cyabanjirijwe ku mugore ufite imyaka 39 wari umaranye igicuri imyaka 15 afata imiti.

Ibyo bikorwa byakozwe n’itsinda ry’abaganga 21 barimo Abanyarwanda batandatu bo muri CHUK n’abandi bo mu bitaro bya Hospital del Mar muri Espagne.

Kubaga abo barwayi kandi byajyanye n’amahugurwa yahabwaga abaganga bo mu Rwanda ku kubaga igicuri ndetse banigira kuri izo ‘operations’ zakorwaga kugira ngo babimenye neza.

Mu butumwa CHUK yashyize ku rubuga rwa X, yagaragaje ko abarwayi barindwi muri iki cyumweru bakorewe ‘operations’ kandi zigenda neza.

Bugira buti “Uyu munsi umurwayi wa nyuma urwaye igicuri kitabashaga kuvurwa n’imiti yabazwe bigenda neza muri CHUK. Byakozwe n’abaganga b’Abanyarwanda n’abanyamahanga.”

“Mu mahugurwa yamaze icyumweru kimwe, abarwayi barindwi babagiwe igicuri ku nshuro ya mbere mu Rwanda. Ibi byashobotse ku bufasha bw’Ibitaro bya Hospital del Mar na Minisiteri y’Ubuzima y’u Rwanda.”

Ubwo ibyo bikorwa byatangizwaga, Umuyobozi w’Agashami ko kuvura indwara zo mu mutwe, imyakura n’izifata uruti rw’umugongo muri CHUK, Dr. Muneza Sévérien yavuze ko itsinda ry’abaganga b’Abanyarwanda batangiye amahugurwa bagiye kujya bikorera icyo gikorwa.

Yagize ati ati “Ubu turi guhugurwa n’abaganga bo hanze basanzwe bafite aho babikorera. Mu gihe kiri imbere ni bwo muzagenda mubona abaganga ba hano babikora nta bundi bufasha bakeneye.”

Uwo muyobozi ntiyagaragaje igihe nyirizina ibyo bizatangirira, gusa abo baganga bo mu mahanga bazajya bagaruka mu bihe bitandukanye bafatanye n’Abanyarwanda kubaga igicuri no kubahugura.

Yakomeje avuga ko ubu abafite igicuri kitavurwa n’imiti gikeneye kubagwa boherezwaga mu Buhinde ariko ko bagiye kujya bavurirwa mu Rwanda mu gihe abo baganga bagarutse aho bazajya bafatanya n’Abanyarwanda kugeza babimenye neza.

Ibi bikaba bisobanuye ko abarwaye icyo gicuri gikeneye kubagwa batazongera koherezwa mu mahanga gushakayo ubuvuzi.

Abarwayi barindwi babazwe muri iki cyumweru, Dr. Muneza yavuze ko bahuriye ku kuba igicuri bari bakimaranye imyaka myinshi kandi imiti bahabwa itabafasha ndetse ko nyuma yo kubagwa bakomeza gukurikiranwa mu mezi atandatu nyuma imiti ikaba ishobora guhagarikwa.

Inyungu kuri abo barwayi kandi ni uko baraba batuye umutwaro wo kwivurisha imiti kuko abo barwaye igikeneye kubagwa baba bafata imiti ihenze cyane ku buryo hamwe ikinini kimwe kigura 3000 Frw kandi ku munsi umuntu ashobora gufata ibirenze kimwe.

Dr. Muneza kandi yasobanuye ko igicuri ari indwara nk’izindi nta ho gihuriye n’imyuka mibi nk’uko bamwe babyibwira, agaragaza ko ubusanzwe ari imikorere y’ubwonko iba itameze neza bigatera kubona nk’umuntu yitura hasi, kugaragara igice runaka n’ibindi biranga iyo ndwara.

Yaboneyeho gusaba abantu kudatererana abakirwaye cyangwa gukomeza kubagiraho iyo myumvire itari yo kuko na bo baba bakeneye kwitabwaho nk’abandi barwayi bose kugira ngo bakire cyangwa boroherwe.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2005 bwagaragaje ko abantu hafi 5% by’Abanyarwanda bose nibura bari bafite ibimenyetso by’igicuri.

Abaganga bo mu Rwanda bahuguwe n'abo muri Espagne ku kubaga igicuri

Feb 14, 2026 - 14:16