issa
Abanya Kenya babiri bashimutiwe ahatazwi nyuma yo gushyigikira Bobi Wine mu bikorwa byo kwiyamamaza i Kampala

Oct 2, 2025 - 07:32
 0

Bob Njagi na Nicholas Oyoo, basanzwe bazwiho ibikorwa byo guharanira uburenganzira bwa muntu mu gihugu cya Kenya, bashimutiwe muri Uganda ubwo bari bagiye gushyigikira Bobi Wine mu bikorwa byo kwiyamamaza i Kampala.

Amakuru aturuka kuri bagenzi babo n’inshuti zabo za hafi batangarije itangazamakuru ryo muri Kenya avuga ko abo bagabo bashimuswe ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2025 mu masaha ya manywa, ubwo bari bavuye mu bikorwa byo gushyigikira Bobi Wine mu bikorwa byo kwiyamamaza mu mujyi wa Kampala.

Abo banyapolitike babiri bari bavuye mu bice bimwe na bimwe byo muri Uganda bari kumwe n’umukandida ubu uri kwiyamamariza kuba Perezida w’igihugu cya Uganda Robert Kyagulanyi uzwi ku izina nka Bobi Wine ubarizwa mu ishyaka rya NUP, ariko bakaza gutana ubwo ibyo bikorwa byari bisoje benda kujya mu bindi bice bya Kampala ariko kubera ko esansi yari yashize mu modoka barimo bajya kuri station kunywa indi birangira ari ho bafatiwe gitumo nk’uko byatangajwe n’abatanga buhamya bari kumwe.

Umwe mu batanga ubuhamya nawe ubarizwa mu itsinda ry’abaharanira uburenganzira bwa muntu wari uherekeje Njagi na Oyoo, yabwiye itangazamakuru ryo muri Kenya ko nyuma yo gufatwa kw’abo bagabo babiri telefone zabo zahise zikurwaho ku muronko, ndetse ko kugeza ubu aho bajyanywe hatazwi. Yavuze ko ubwo bari baparitse kuri station ya esansi haje abantu mu modoka itabona bashyira abo banyapolitike babiri muri iyo modoka ku ngufu bahita bajyanwa.

Ibi bibaye mu gihe mu Ugushyingo umwaka ushize, ari bwo Kizza Besigye umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, byari byatangajwe ko yashimuswe ubwo yari i Nairobi muri Kenya ubwo ngo yari yitabiriye imurikwa ry’igitabo cya Martha Karua yari yashyize hanze icyo gihe, uretse ko nyuma Leta ya Uganda yaje gutangaza ko nta makuru ye ifite ndetse ko itigeze imenya irengero rye ibi bikaba bikomeje kugaragaza urwego rukomeye ibyo bikorwa byombi bikomeje kugeraho.

Kugeza ubu, nta rwego rwa leta rwa Uganda cyangwa se Kenya rwari rwagira icyo rutangaza ku ishimutwa ry’abo banyapolitike babiri ari bo Bob Njagi na Nicholas Oyoo, uretse ko imiryango yabo n’ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Kenya bikomeje kwamagana ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Oct 2, 2025 - 08:40