issa
Huye: Hakomeje kwiyongera abana barara muri za ruhurura no ku mabaraza y’amazu y’ubucuruzi

Nov 25, 2025 - 20:25
 1

Mu Karere ka Huye hakomeje kwiyongera urubyiruko ruri mu myaka 12 na 15 rurara mu nsi y’imihanda muri za rigore, ruhurura ndetse no ku mabaraza y’amazu y’ubucuruzi, aho benshi bavuga ko babiterwa n’ibibazo byo mu miryango yabo.

Aba bana bagaragaye muri za ruhurura uyu munsi tariki ya 25 Ugushyingo 2025, ubwo itsinda rya ba Agent bacuruza amayinite bazindukaga gukora isuku, bagasanga muri za rigore na za ruhurura huzuyemo abo bana bakiri bato.

Aba bana bavuga ko ikibatera kurara muri ruhurura ari ukubera ibibazo byo mu miryango yabo, bityo bikaba birimo kubagiraho ingaruka zikomeye zirimo guta ishuri, kuribwa n’inzara no kubaho mu buzima budakwiye. Uwitwa Niyomungeri Alex avuga ko we mu rugo iwabo hahora intonganya zidashira, papa we agataha yasinze buri gihe agakubita abo bana kandi nta cyo kurya baba babonye.

Yagize ati “Nahisemo kwibera muri ruhurura kubera ko ari ho hampa amahoro. Nkiri mu rugo nahoraga nkubitwa na papa uhora mu kabari agataha yasinze akadukubita kandi twanabwiriwe, bituma mpungira mu muhanda. Papa yirukanye mama dusigara twenyine mu rugo turi abana batatu, abahungu babiri n’umukobwa umwe.

Ubu tubayeho dufunguza (dusabiriza) ibyo tubona nge na murumuna wange tugashyira mu shyikirwacu wasigaye mu rugo ubundi twe tukigarukira kwirarira muri za ruhurura.”

Umwana w’imyaka 12 witwa Uwiduhaye Diyodone urara ku mabaraza y’amazu y’ubucuruzi avuga ko we kwisanga arara ku muhanda byatewe n’uko ababyeyi be batangiye bamubwira ko agomba kwishakira ibyo kurya, bigatuma we na bagenzi be biganaga mu mwaka wa kabiri mu kigo cy’amashuri abanza cya Tumba Primary School bafata gahunda yo kureka ishuri, ahubwo bakajya bishakira ibyo kurya basabiriza, nyuma bakanirarira ku mabaraza y’amazu y’ubucuruzi.

Ati “Ababyeyi bange bari baranze kuntangira amafaranga yo kurira ku ishuri, inzara ikirirwa ihandira. Nataha ngeze mu rugo ngasanga naho nta byo kurya bihari, inzara ikenda kunyica kubera ko papa na mama badakunda kuba mu rugo, ni abantu bibera mu kabari, n’amafaranga yose bakorera bayamarirayo.

Ababyeyi bacu batubwiye ko tugomba kwishakira ibyo kurya, bituma nge na mukuru wange ufite imyaka 15 tujya gusabiriza mu muhanda, tukirirwayo ni igihe cyo kwiga tukabibagirwa, birangira ishuri turivuyemo ndetse no mu rugo duhagarika kujyayo, duhitamo kwirarira ku mabaraza y’amazu kugira ngo mu gitondo tuge dufunguza abantu bazindukira mu isoko.”

Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ku bibazo byaba bana ariko ntitwabasha kubabona.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, aganira na UKWELI TIMES yavuze ko ari inshingano z’umubyeyi kurera umwana we ndetse n’undi uwo ari we wese, kandi ko umubyeyi uteshuka ku nshingano ze zo guha abana yabyaye uburere, ahubwo akagana mu mirimo igayitse, abihanirwa hifashishijwe itegeko.

Yagize ati “Rwose umubyeyi utita ku bana yabyaye ni icyaha gihanwa n’amategeko kubera ko inshingano za buri mubyeyi ari ugutanga uburere no kumenya ibyo abana be bakeneye. Iyo rero umubyeyi ateshutse ku nshingano ze, akigira mu mirimo igayitse bigatuma abana be bandagara, abihanirwa n’amategeko.”

Umuvugizi wa Polisi kandi yavuze ko buri mubyeyi yagakwiye kubahiriza ibyo amategeko agena, ko agomba kurera umwana kugeza agejeje imyaka y’ubukure.

Ati “Umubyeyi wese yagakwiye kumva ko kurera no kumenya imibereho y’umwana we kugeza ku myaka y’ubukure ari inshingano ze nk’uko amategeko abigena. Polisi iragira inama ababyeyi bose kwita ku burere bw’abana babo, kuko abazajya bateshuka ku nshingano bazajya babihanirwa kubera ko abo bana ari bo bayobozi b’ejo hazaza igihugu gifite.

Imibereho umwana abayemo uyu munsi ni yo imugenera uko azabaho ejo he. Ntekereza rero ko nta mubyeyi wakifuje kubona umwana we mu buzima bubi ya ndagaye ku muhanda. Iyo umubyeyi adaha agaciro inshingano ze rero agomba kubihanirwa."

Bitewe n’uko twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ntitwabubona, iyi nkuru tuzayigarukaho igihe cyose ubuyobozi bw’Akarere buzaba bubonetse.

Akarere ka Huye ni kamwe mu turere tugize Intara y’Amajyepfo, gakunze kugaragaramo cyane abana bato bari mu myaka 12 na 15 mu mihanda basabiriza, ndetse benshi muri bo bakarara muri za rigori ndetse no ku mabaraza y’amazu y’ubucuruzi.

Polisi y’Igihugu ikaba itanga ikizere cy’uko ibyo bibazo bigomba gukemuka binyuze mu kwigisha ababyeyi batuye muri ako karere inshingano zabo.

Nov 26, 2025 - 10:33