Kenya: Abantu 25 bamaze kugwa mu mwuzure watewe n’imvura nyinshi igikomeje kugwa
Umwuzure watewe n'imvura nyinshi igikomeje kugwa mu gihugu cya Kenya umaze guhitana abantu 25 mu gihe benshi bakiri mu kaga ndetse imiryango itabara imbabare ikaba yatangaje ko yabuze uko ibageraho kubera kuzura kw'imihanda.
Umwuzure watewe n'imvura nyinshi yaguye kuva ku wa Gatanu kugeza kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2026 yateye benshi bakoresha umuhanda wo mu mujyi wa Nairobi kurohama bitewe no kuzura amazi yatewe n'imvura nyinshi igikomeje kugwa.
Ni imvura yatangiye kugwa ku wa Gatanu ikomeza kugwa mu ijoro ryose kugeza ku wa Gatandatu aho amazi yari amaze kuba menshi mu mihanda bitera bamwe kuva mu modoka zabo barimo bagendamo bahitamo kugenda n'amaguru ibintu byateye bamwe kurohama muri ayo mazi agikomeje kwiyongera.
Leta ya Kenya yatangiye gutabara abari mu kaga mu gitondo cyo ku wa 7 Werurwe nyuma yo kohereza ingabo z'igihugu kurohora abarohamiye muri ayo mazi ndetse no gukura mu manegeka abahatuye mu gihe imvura nyinshi igikomeje kugwa.
Mu gihe imvura igikomeje kugwa ndetse n'umwuzure ukaba ugikomeje kwiyongera ishami ry'umuryango utabara imbabare muri icyo gihugu cya Kenya watangaje ko wabuze inzira wanyuzamo imodoka ngo ujye gutabara imbabare bitewe nuko imihanda imwe n'imwe yuzuye amazi ibintu bitigeze bishimisha na gato abatuye icyo gihugu.
Kugeza ubu abantu 25 nibo byatangajwe ko bamaze guhitanwa n'uyu mwuzure watewe n'imvura nyinshi igikomeje kugwa, amazi yayo akaba arimo atera imisozi guhirima no gusenya inzu za bamwe mu baturage batuye icyo gihugu.
Leta ya Kenya yasabye abaturage batuye icyo gihugu cyane cyane abatuye mu bice bigikomeje kugwamo imvura nyinshi mu mujyi wa Nairobi kwirinda kunyura mu mihanda yuzuyemo amazi mu kwirinda ingaruka zishobora kubabaho mu gihe imvura yo igikomeje kugwa ari nyinshi benshi bakomeje kugirira ubwoba.


Kinyarwanda
English
Swahili









