issa
Karongi: Imibiri 65 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

Jun 28, 2025 - 11:34
 0

Imibiri 65 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabonetse hari gutunganywa imirima y’icyayi, yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero.

Uyu muhango wabaye ku wa Gatanu tariki ya 27 Kamena 2026, ubwo hibukwaga ku nshuri ya 31 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umutangabuhamya Sebiroro Antoine, yavuze ko Abatutsi bo mu Bisesero birwanyeho imbere y’abicanyi, bayobowe na Birara Aminadab wabigishije kwivanga no kwiroha mu bicanyi, byabafashije gukumira ibitero mu gihe cy’amezi atatu, nyuma Leta izana abicanyi.

Yongeyeho ko uku kwirwanaho kwatumye Abatutsi bagiye barokoka ibitero mu turere twa Nyamasheke na Karongi bahahungira ari Benshi, gusa bicirwa mu misozi ya Bisesero nyuma yo gutereranwa n’ingabo z’Abafaransa.

Umugabo wabuze mu zina ry'abafite ababo bashyinguwe mu cyubahiro witwa Nzabamwita Alex, yashimiye abatanga amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro,l anaboneraho kunenga abagihisha aya makuru.

Ati "Uyu munsi wa none turacyaterwa impungenge n’uko hari imibiri y’abacu tutarabona ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Ntabwo tugaya abaduhisha amakuru gusa turanagaya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside n’abayipfobya".

Visi Perezida wa Mbere wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu, Christine Muhongayire, we yashimye inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi byananiye ingabo z’Abafaransa.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, nawe yagaragaje ko mu mateka y’Abanyarwanda ntaho bigaragaza ko higeze haba intambara yabo bapfa ibyaje kwitwa amoko, bityo ko kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarabaye byatewe n’ubuyobozi bubi.

Ati "Birumvikana ntawagarura abacu twabuze ariko kuba hafi y’abayirokotse ni inshingano kuri twese. Dukomeze kugira uruhare mu ngamba Leta yafashe zo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo".

Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero rwashyinguwemo iyi mibiri 65 rusanzwe rushyinguyemo abarenga ibihumbi 50.