issa
U Rwanda rwakiriye abanyarwanda bakabakaba 400 bari barahejejwe muri Congo na FDLR

Oct 8, 2025 - 21:19
 0

U Rwanda rwakiriye itsinda rigizwe n’Abanyarwanda 382 bari barafatiwe bugwate imyaka myinshi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Aba baturage, barimo cyane cyane abagore n’abana, binjiye mu gihugu banyuze ku mupaka wa La Corniche mu Karere ka Rubavu, nyuma yo kubohorwa n'ingabo za AFC/M23.

Mbere yo kugarurwa mu gihugu, aba banyarwanda bari bacumbikiwe mu nkambi y’agateganyo iherereye i Goma, nyuma yo kubohorwa na AFC/M23 mu duce twari dufitwe na FDLR.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa, yakiriye aba baturage ababwira ko u Rwanda rwabo rutekanye kandi rubitaho mu buryo bwose.

Ati “Mwahisemo neza kugaruka mu gihugu cyanyu. Nyuma y’imyaka mumaze hanze, muzakubitwa n’inkuba mubonye ibyo mwabuze. muzahita mubona urukundo n’ubwitange Leta y’u Rwanda ifitiye abaturage bayo. Muri ahantu hatekanye kandi hazabahesha agaciro".

Yakomeje ashimangira ko Leta y’u Rwanda izakomeza kubitaho kugeza bageze mu miryango yabo, kandi ko u Rwanda rwubakiye ku bumwe, umutekano n’imiyoborere myiza.

Aba banyarwanda bakiriwe bazajyanwa mu Kigo cya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, aho bazahabwa ibyangombwa by’indangamuntu n’ibikorwa by’ibanze by’ubuzima, mbere yo gusubizwa mu miryango yabo.

Nk’uko byatangajwe n’inzego zishinzwe kwakira abatahuka, buri muntu mukuru azahabwa inkunga y’ibanze ingana na $188 (asaga 272,800 Frw), naho umwana akazahabwa $113 (asaga 164,000 Frw), hakiyongeraho ibiribwa bifite agaciro ka 40,800 Frw ku muntu umwe kugira ngo batangire ubuzima bushya mu buryo bworoshye.

Iri tsinda ryiyongereye ku bandi benshi u Rwanda ruherutse kwakira, nabo bari barafashwe bugwate na FDLR. U Rwanda rukomeje gukorana n’abafatanyabikorwa bo mu karere n’abahagarariye umuryango mpuzamahanga mu rwego rwo guharanira ko Abanyarwanda bose bari hanze bataha mu mahoro no kongera kwinjizwa mu buzima busanzwe.

Oct 8, 2025 - 21:27