Papa Leo wa XIV asaba u Butaliyani guha impunzi n’abimukira uburenganzira nk’abanyagihugu
Papa Leo wa XIV yashimiye igihugu cy’u Butaliyani kubera imbaraga gishora mu kurwanya icuruzwa ry’abantu, ariko anasaba ubuyobozi bwacyo gukomeza kwakira no gufasha abimukira n’impunzi babugana bagahabwa uburenganzira nka bene igihugu.
Ibi yabivugiye i Roma kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Ukwakira 2025, ubwo yakirwaga bwa mbere na Perezida w’u Butaliyani, Sergio Mattarella, mu ngoro ya Quirinale, mu muhango ubaho buri gihe iyo hari papa mushya watowe nk'uko byatangajwe ku rubuga rwe rwa Instagram.
Papa Leo wa XIV yakiriwe mu cyubahiro gikomeye n’abakuru b’ingabo z’icyo gihugu, mu gihe muri uwo mujyi wa Roma habaga umunsi wiswe uw'Ubusabane bw’amahanga wari witabiriwe n'abarenga miliyoni. Mu ijambo rye, Papa Leo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango yashimye cyane uburyo u Butaliyani burwanya icuruzwa ry'abantu ariko anasaba abakuru b’icyo gihugu kwakira no kwita ku mpunzi n’abimukira bagafatwa nk'abenegihugu.
Papa yasabye ko icyo gihugu cyakomeza politiki y’ubwiyunge, ukwakirana ubuntu aba kigana no gushyira abimukira mu muryango w’Abataliyani bagahabwa uburenganzira.
Yagize ati “Ndashaka nanone kubibutsa ko ari ingenzi cyane gufasha abaje bagana iki gihugu bakinjizwa mu muco n’indangagaciro by’Abataliyani, kugira ngo impano y’ubusabane bw’amahanga ibe isoko yo gufashanya no guteza imbere bose.”
Aya magambo ye aje nyuma y'impaka zimaze igihe zivugwa hagati y’u Butaliyani n’ibindi bihugu mu icuruzwa ry'abimukira bivugwa ko baba baturutse mu bihugu bya Libya na Tunisia.
U Butaliyani bumaze imyaka itari mike bufatwa nk’irembo rya mbere abimukira baturuka muri Afurika y’Amajyaruguru banyuramo binjira i Burayi, naho amagambo ya Papa Leo akaba aje mu gihe iki gihugu gikomeje gusabwa n’imiryango itandukanye mpuzamahanga guhuza umutekano wacyo n’uburenganzira bwa muntu.


Kinyarwanda
English
Swahili









