Musanze: Hagaragaye umurambo w'umusore
Umusore witwa Iradukunda Patient yagaragaye yapfiriye mu gasantere ka Byangabo mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze.
Aya makuru yamenyekanye mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gicurasi 2025.
Urupfu rw'uyu musore rwateje urujijo nyuma y'uko nyina avuze ko yamaheruka mu ijoro ryashize, akaza gusangwa mu gasantire ka Byangabo yapfuye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeje iby'aya makuru avuga ko icyamwishe kitaramenekana.
Umuryango wa Nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo usuzumwe mbere yo gushyingurwa.
THAMIMU HAKIZIMANA


Kinyarwanda
English
Swahili









