Nyagatare: Umugore yakubitiwe mu buriri mu buryo bukomeye
Umugabo witwa Kalisa Callixte wo mu Kagari ka Rwimiyaga, Umurenge wa Rwimiyaga, Akarere ka Nyagatare, yakubise umugore we witwa Mukamugema Fortunee mu buryo bukomeye amwangiza mu maso.
Uyu mugore avuga ko inkoni nyinshi yamukubise zamugizeho ingaruka zirimo kwangirika mu isura no kubyimba amaboko, agasaba ko uwamuhohoteye abihanirwa.
Avuga ko ubu atari no gushobora guhekenya ikintu na kimwe ku buryo akeka ko n'amenyo ye yangiritse.
Uyu mugore yabwiye Imvaho Nshya ko umugabo we yatashye nijoro yasinze asanga yaryamye, atangira kumutuka amubwira ko yamukubita akamukuramo amaso ndetse ahita atangira kumukubita cyane.
Yagize ati “Yaje mu gicuku ndamukingurira ariko yasinze cyane. Namwimye amagambo kuko yari asanzwe ankubita nsubira kwiryamira ansanga mu buriri ankubita amakofe mu maso ambwira ngo arayakuramo."
Yakomeje agita ati "Yakomeje kunkubita ngerageza guhunga ari bwo noneho yafataga inkoni arankubita cyane."
Yongoyeho ibyamubayeho yabimenyesheje ubuyobozi ndetse yifuza ko uwamuhohoteye yakurikiranwa akabihanirwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwo busaba abagize umuryango kubahana no kurinda ituze ry’umuryango.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe I mibereho myizay’Abaturage Murekatete Juliet yagize ati “Ababana nk’umugore n’umugabo bakwiye gucika ku bijyanye n’ihohotera kuko bihungabanya ituze ry’umuryango. Nubu turi mu bukangurambaga burimo no kurwanya ihohotera. Abakibyiziritseho ntibazihanganirwa."
Yakomeje agira ati " Ikindi dusaba ababana badasezeranye kwegera ubuyobozi bukabasezeranya kuko imibare myinshi igaragaza ko biri mu biteza amakimbirane anavamo ihohotera rikomeye. “
Umukuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko uwo mugabo Kalisa, yamaze gufatwa ashyikirizwa sitasiyo ya RIB ya Bugaragara mu gihe umugore we yagiye kwivuriza ku bitaro bya Nyagatare.


Kinyarwanda
English
Swahili









