Ishyirahamwe Abagabo mu Gahinda, ryamaganye abavuga ko ibikorwa byaryo byahagaritswe
Ishyirahamwe ry'abagabo bahagurukiye kurwanya ihohoterwa rikorerwa bagenzi babo ryamaganye abakwirakwije ko ritemerewe gukora ibikorwa byaryo birimo gukorera ubuvugizi abagabo bahohoterwa nabo bashakanye.
Mu itangazo iryo shyirahamwe rivuga ko riharanira kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagabo rivuga ko ryamagana ibihuha byakwirakwijwe ku mbuga nkorambaga bivuga ko ishyirahamwe "Abagabo mu Gahinda" ryabujijwe gukora ibikorwa byabo.
Ubuyobozi bw'ishyirahamwe Abagabo mu Gahinda rivuga ko hari abumvise nabi ijambo rya Ndayishimiye Evariste, Perezida w'u Burundi, yavugiye mu Ntara ya Gitega kuri sitade Ngoma ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w'umugore .
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko kuva tariki ya 9 Werurwe 2026, hari abakoresha imbuga nkorambaga batangiye gukwirakwiza ibihuha bavuga ko ishyirahamwe " Abagabo mu Gahinda " ibikorwa rikora byahagaritswe nyuma y'ijambo rya Perezida Ndayishimiye Evariste.
Iryo shyirahamwe rivuga ko ibyavuzwe ari ibihuha ahubwo rikomeje no kwagura ibikorwa byaryo ribikwirakwiza mu Ntara zose z'Igihugu cy'u Burundi.
Ishyirahamwe Abagabo mu Gahinda rivuga ko perezida Ndayishimiye ijambo yavuze ryari rigamije gukangurira abagabo n'abagore gufatanya kuba umuryango utekanye abashakanye bose babigizemo uruhare.
Iryo shyirahamwe rivuga ko rifite intego yo kuvugira abagabo bakorerwa ihohoterwa bakabura ubarenganura ndetse ko ritazahwema kugaragaza ibibazo byabo.


Kinyarwanda
English
Swahili








