Kayonza: Hibutswe Abatutsi basaga 5,000 biciwe i Mukarange
Mu Karere ka Kayonza, kuri uyu wa 12 Mata 2026, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange, ahazwi nk’ahiciwe Abatutsi benshi bari bahahungiye.
Uru rwibutso rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi barenga 5,000 biciwe kuri Paruwasi Gatolika ya Mukarange ku wa 12 Mata 1994. Abo bose bari bahungiye kuri iyi paruwasi bizeye kuharokokera, ariko baza kuhagwa mu gitero cy’interahamwe cyabahitanye mu buryo bw’agashinyaguro.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dominique Habimana, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa, abagize Inteko Ishinga Amategeko, imiryango y’abarokotse Jenoside ndetse n’abaturage benshi.
Mu butumwa bwatangiwe muri iki gikorwa, hibanzwe ku gukomeza gusigasira amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, guha icyubahiro abazize Jenoside no gukomeza kurwanya ingengabitekerezo yayo aho iva ikagera.
Abitabiriye iki gikorwa bashyize indabo ku mva rusange, bunamira inzirakarengane zihashyinguye ndetse banashyingura mu cyubahiro imibiri mishya yabonetse.
Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeje kuba umwanya ukomeye wo kuzirikana amateka igihugu cyanyuzemo, no kongera imbaraga mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri, rushingiye ku bumwe n’amahoro.

Kinyarwanda
English
Swahili









