issa
Tanzania: Itabwa muri yombi rya John Heche wo mu ishyaka rya Chadema ryongeye guteza umwuka mubi

Feb 10, 2026 - 18:05
 0

Mu gihugu cya Tanzania, itabwa muri yombi rya John Heche, visi-perezida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Chadema, wafashwe ku wa 22 Ukwakira 2025, ryongeye guteza umwuka mubi mu batuye icyo gihugu.

John Heche yafatiwe mu mujyi wa Dar es Salaam hanze y’Urukiko rukuru aho yari yagiye gukurikirana urubanza rwa Tundu Lissu, umuyobozi mukuru w’ishyaka rya Chadema, wafashwe muri Gicurasi 2025, akurikiranweho ibyaha bifitanye isano no kugambanira igihugu.

Itabwa muri yombi ry’abo banyepolitike bombi batavuga rumwe na Leta ya Tanzania ryongeye guteza umwuka mubi mu baturage batuye mu bice by’umujyi wa Dar es Salaam bakomeje kwandika ku mbuga nkoranyambaga zabo bavuga ko Leta y’icyo gihugu ikandamiza uburenganzira bwa muntu.

Umunyamategeko wunganira uwo munyapolitike Lissu, Dr Rugemeleza Nshala, avuga ko umukiriya we yimwe uburenganzira bwo kuburana yiregura, ahubwo inzego z’umutekano z’icyo gihugu zikavuga ko agomba gufungwa burundu.

Mu mashusho na mafoto biri gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga biri kwibasira cyane Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, ukomeje kunengwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’icyo gihugu bamushinja kuyoboresha igitugu abagituye no kudaha amahirwe abarenganyijwe ngo berekane ukuri kwabo.

Ridia Hassan, umutanga buhamya uvuga ko yahoze ari inshuti ya hafi y’uwo muyobozi w’ishyaka rya Chadema, yabwiye itangazamakuru ryo muri Tanzania ko uwo Tundu Lissu yarenganijwe ndetse ko ubwo habagaho ibiganiro byari bigamije kumugira umwere, ubuyobozi bw’icyo gihugu bwabihakaniye kure buvuga ko yarekurwa gusa mu gihe yemeye ko ari buhite ava muri icyo gihugu burundu.

Kugeza ubu, umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya banyepolitike batavuga rumwe na Leta ya Tanzania n’ubuyobozi bwa Samia Suluhu.

Feb 10, 2026 - 18:35