issa
Rutsiro: Abantu babiri bakubiswe n’inkuba umwe ahasiga ubuzima

Oct 24, 2025 - 09:28
 0

Abaturage babiri bo mu Murenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro, bakubiswe n’inkuba umwe ahita yitaba Imana mugenzi we agwa igihumure ahita ajyanwa mu bitaro.

Aba baturage bakubitiwe n’inkuba ku wa kane, tariki 23 Ukwezi 2025, mu Murenge wa Gihango mu masaha ya nyuma ya saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Aba bakubiswe n’inkuba barimo umwana w’imyaka 16 wiga ku Rwunge rw’amashuri rwa Mataba mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye ndetse n’umugore w’imyaka 26, aho yari atuye mu Kagari ka Congo Nil mu Mudugudu wa Kandahura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Rutayisire Munyambaraga Deogratias yabwiye itangazamakuru ko babajwe n’urupfu rw’umugore wakubiswe n’inkuba.

Yagize ati “Twababajwe n’urupfu rwa nyakwigendera kuko umugabo we yari yamusize mu rugo yagiye kwivuza, amusanga aryamye mu muryango w’igikoni nyakwigendera yasize abana babiri.”

Yakomeje agira ati “Umwana wiga GS. Mataba yakubiswe n’inkuba agwa igihumure ajyanwa ku kigo nderabuzima Congo Nil yanze gutsimbuka, abaganga bamukurikiranye ndetse muri iki gitondo yaje kumererwa neza ndetse agiye gusezererwa.”

Yanaboneyeho kwibutsa abaturage ko imiterere y’Akarere ka Rutsiro yibasirwa n’inkuba, muri ibi bihe by’imvura, ababwira ko bakwiriye kwitwararika bakirinda gukoresha ibyuma by’ikoranabuhanga bikurura amashanyarazi, bakirinda kugenda mu mvura no kugama munsi y’ibiti cyangwa kujya kureka amazi yo ku nzu.