issa
Uruzinduko rw’amateka Papa Leo XIV agiye kugirira muri Afurika

Feb 26, 2026 - 09:03
 0

Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Pope Leo XIV, yatangaje ko agiye kugira uruzinduko rw’amateka ku mugabane wa Afurika asura ibihugu bine birimo Algeria, Angola, Equatorial Guinea na Cameroon kuva tariki ya 13 kugeza ku wa 23 Mata 2026.

Ni ibyatangajwe n’itangazamakuru ry’i Vatican ku wa 25 Gashyantare 2026, aho byavuzwe ko uru ruzinduko Pope Leo XIV agiye kugirira muri Afurika rufite impamvu yarwo mu bijyanye no gukemura ibibazo by’umutekano muke no kurwanya ivangura rikomeje gukorerwa abafite imyemerere yabo.

Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Pope Leo XIV, uruzinduko azagirira gihugu cya Algeria ni rwo ruzaba rwihariye cyane bitewe ahanini n’uko ari cyo gihugu cya mbere gituwe n’abaturage benshi b’Abayisilamu Papa azaba asuye, aho abagera kuri 99% batuye igihugu cyose ari abayoboke ba Islam mu baturage bagera kuri miliyoni 47 batuye icyo gihugu, mu gihe abayoboke b’idini ya Gatolika bagera ku bihumbi icumi gusa.

Amakuru atangwa n’ibiro bikuru bya Papa biri i Vatican avuga ko hafi 20% by’abayoboke b’idini rya Gatolika batuye isi ari Abanyafurika, mu gihe ku isi hose abayoboke b’iryo dini barenga miliyari 1.4, ibyo na byo ngo bikaba mu mpamvu yo gusura Afurika ashishikariza abaturage kugarukira Imana ku Bakirisitu baguye.

Mbere yo kugera muri Afurika, Papa Leo XIV biteganyijwe ko azabanza gusura igihugu cya Monaco tariki ya 28 Werurwe 2026, ndetse n’igihugu cya Spain azasura nyuma y’urwo ruzinduko kuva ku wa 6 kugeza ku wa 12 Kamena 2026.

Uru ruzinduko ruje nyuma y’urwo yaherukaga kugirira mu gihugu cya Turkey na Lebanon mu mezi y'Ugushyingo n’Ukuboza 2025 aho yari agamije gukemura ibibazo bikunze kugaragara hagati y’abayoboke b’idini ya Islam ndetse na Gatolika hagamijwe kwimakaza ubwumvikane n’amahoro ku isi.

Feb 26, 2026 - 09:06