issa
FERWAFA na Rwanda Premier League birashinjwa gutesha agaciro icyifuzo cya Al Hilal SC

Feb 26, 2026 - 08:42
 0

Ubuyobozi bwa FERWAFA na Rwanda Premier League ishinzwe gutegura Shampiyona y’u Rwanda birashinjwa gutesha agaciro icyifuzo cy’umutoza wa Al Hilal SC wari wifuje ko umukino wagombaga kuyihuza na Rayon Sports, usubikwa cyangwa ugakinwa mu masaha y’ijoro.

Ibi umutoza wa Al Hilal SC, Laurentiu Aurelian, yabigarutseho nyuma y’umukino iyi kipe yakinnye na Rayon Sports ku wa Gatatu tariki 25 Gashyantare 2026 ukarangira ikipe zombi zinganyije igitego 1-1.

Uyu mutoza yatangaje ko mbere yo gukina uyu mukino bifuje ko abashinzwe gutegura Shampiyona bahindura uyu mukino wabo na Rayon Sports kuko bafi abakinnye bari mu gisibo cya Ramadhan ariko ubusabe bwabo burangwa ari nabyo abona byatumye batitwara neza muri uyu mukino.

Yagize ati “ Ibi si umukino gusa. Ndatekereza cyane ko mu mikino itaha tutazitabira. Twasabye ishyirahamwe n’abategura shampiyona, tubabwira ko hafi abakinnyi bacu bose bari mu gisibo cya Ramadhan, ariko bemeza ko tugomba gukina saa cyenda z’amanywa. Ibi si ubumuntu. Bagomba kumva ko abakinnyi bacu batanywa, batarya kandi bataryama neza.”

Yakomeje agira ati “ Twakina gute umupira w’amaguru muri ayo mabwiriza? Ibi si ubumuntu. Mu mukino utaha ngomba no gukora urugendo rw’amasaha ane, hanyuma tugakina saa cyenda z’amanywa muri shampiyona. Ntabwo nzajyayo. Reka turebe uko bizagenda, kuko ibi si ubumuntu. Barabizi ko hafi abakinnyi b’ikipe yacu ari Abayisilamu, kandi tugomba kububaha. Twasabye ko imikino yakinwa nijoro, aho kuba saa cyenda z’amanywa.”

Umutoza wa Al Hilal SC yatangaje ko ikipe ye ikina mu masaha ya nijoro nta kipe n’imwe hano mu Rwanda itatsinda ariko gushyira umukino Saa Cyenda abibona nk’ibidasanzwe kuko hagize umukinnyi upfira mu kibuga ngo niwe byabazwa.   

Yagize ati “ Ntumbaze iby’umukino. Iyo ikipe yanjye ikina saa mbili, saa tatu cyangwa saa ine z’ijoro, twatsinda buri kipe yose. Ibi si ikibazo cy’umupira w’amaguru gusa, ni ikibazo cy’ubumuntu. Njye ku bakinnyi banjye, nkora ibishoboka byose. Si ibisanzwe gushyira abakinnyi mu bihe nk’ibi ngo bakine umupira. Kuri njye si ibisanzwe.”

Yongeyeho ati “ Nihagira umukinnyi ugwa mu kibuga agapfa, tuzabigenza dute? Ni nde uzabibazwa? Ni nde uzafata inshingano z’ibi? Nushyira umukinnyi gukina saa cyenda z’amanywa atanywa, atarya kandi ataryama, ibyo wabikora ute? Ni nde uzabibazwa?”

Aurelian Laurentiu yongeye kugaragaza ko ashimira ibyo FERWAFA na Rwanda Premier League babakoreye ariko kuba abakinnyi be 99% ari abayisilam bagomba kubumva ndetse ko ntibidahinduka atazabyemera.

Yagize ati “ Oya, sinzakina muri ibi bihe kuko si byiza ku ikipe yanjye. Twasabye FERWAFA na Rwanda Premier League, kandi barabizi. Buri gihe nababwiraga ko mbashimira ku byo badukorera, ariko ubu kuko 99% by’ikipe yacu ari Abayisilamu, bagomba kumva ko batagomba gushyira abakinnyi gukina muri aya masaha. Si ubumuntu, kandi sinzabyemera.”

Ikipe ya Al Hilal SC nyuma yo kunganya na Rayon Sports izahita ikina na Mukura Victory Sports tariki 28 Gashyantare 2026. Al Hilal SC yakomeje kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 42.

No photo description available.Aurelian Laurentiu ntiyumva ukuntu Al Hilal SC ikina Saa Cyenda z'amanwa

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373