Nta gitutu ngira cy’abanyamakuru! Perezida wa Rayon Sports yaciye amazimwe
Mu gihe benshi bavuga ko Twagirayezu Thadee asinyisha abakinnyi kubera igitutu, ibi yabihakanye.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 5 Nyakanga 2025, Televisiyo y’igihugu, yagiranye ikiganiro na Perezida wa Rayon Sports Twagirayezu Thadee, agaruka kuri byinshi birimo ibyo abakunzi b’iyi kipe bibaza.
Ni ikiganiro yabeshyuje amakuru yari amaze iminsi avugwa ko ajya akurikiza inama z’abanyamakuru cyane cyane muri ibi bihe byo kugura no kugurisha abakinnyi.
Yagize ati “ Ibyemezo abanyamakuru bavuga, babivuga ku munwa wabo no mu byemezo byabo, njyewe nkafata ibyemezo byanjye. Tansele baramuvuze barongera baramuvuga ngo tugiye kumusinyisha, nafashe icyemezo maze gukora ubushakashatsi nsanga atagomba gusinyishwa ndamureka.”
Twagirayeze Thadee yavuze ko bagendeye ku bintu 3 basanga Musengo Tansele adakwiye gusinyira Rayon Sports.
Yagize ati “ Twari twamurebye, ntabwo ari ibinyoma. Ariko maze gukora ubushakashatsi ku myitwarire, Tekenike ndetse nuko yitwara mu mukino, twasanze tutamusinyisha. Imyitwarire ifite amanota ari hejuru, tekenike nuko yitwara mu mukino.”
Uyu muyobozi wa Rayon Sports yavuze ko hari umukinnyi umwe cyangwa 2 bashobora gusinya uyu munsi ariko bidaterwa n’igitutu cy’abanyamakuru.
Yagize ati “ Maze iminsi ndi kugitutu ngo sinsinyisha, ariko impamvu nta sinyisha mbanza kureba. Mu kanya ngiye gusinyisha umukinnyi muramubona w’umunyarwanda n’umunyamahanga birashoboka. Ntabwo ndi kugitutu cy’abanyamakuru, ntawunshyiraho igitutu. Nekereza ibyange nkagisha inama abo ngomba kuzigisha, nkafata ibyemezo binturutsemo.”
Twagirayezu Thadee yatowe nk’umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports tariki 16 ugushyingo 2024 asimbuye Uwayezu Jean Fidel wari umaze imyaka 4 ari umuyobozi w’iyi kipe.
Twagirayezu Thadee perezida wa Rayon Sports


Kinyarwanda
English
Swahili









