
Impamvu Rayon Sports igiye gusigara itozwa na Robertihno umutoza wungirije akagenda
Ikipe ya Rayon Sports igiye gusigara itozwa na Robertihno adafite umwungiriza.
Ku munsi w'ejo hashize tariki 2 Werurwe 2025 mu masaha y'ijoro nibwo hagiye hanze amakuru avuga ko umunya-Tunisia, Quanani Sellami, yamaze gusezera ubuyobozi bwa Rayon Sports.
Mu ibaruwa bivugwa ko uyu mutoza yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports, yatanze impamvu ivuga ko umugore we arwaye ndetse ntawundi wo kumwitaho usibye we nk'umugabo bashakanye.
Ibi byaje bikurikiye umukino Rayon Sports yakinnye ku munsi wejo tariki 2 Werurwe 2025, aho yanganyije na Gasogi United 0-0 bigatuma ikinyuranyo cy'amanota yari hagati yayo na APR FC kiba amanota 2 nyuma yuko yo yitsindiye Police FC ibitego 3-1.
Ikipe ya Rayon Sports igiye gukora ibishoboka byose kugirango irebe ko yabona umutoza wunganira Robertihno dore ko hari amakuru avuga ko ukwitwara neza iyi kipe yagize, umutoza Quanani Sellami yari afite uruhare runini kuruta umutoza mukuru.
Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu iracyayoboye urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona y'u Rwanda n'amanota 42, ikurikiwe na APR FC ifite amanota 40.
Rayon Sports igiye gukurikizaho umukino izakinamo na Gorilla FC kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Werurwe 2025. Ni umukino wo kwishyura w'igikombe cy'Amahoro. Umukino ubanza warangiye ikipe zombi zinganyije ibitego 2-2.
Quanani Sellami yamaze gusezera ubuyobozi bwa Rayon Sports