Uruhuri rw'ibibazo muri Rayon Sports rushobora kuyisiga inyuma ya APR FC

Mar 3, 2025 - 11:23
 0

Muri Rayon Sports ibibazo birimo bishobora kuyisiga ku mwanya udashimishije abakunzi bayo.

Ku munsi w’ejo hashize tariki 2 Werurwe 2025, ikipe ya Rayon Sports yakinnye na Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’u Rwanda urangira ikipe zombi zinganyije 0-0.

Uyu mukino ntakibazo abakunzi ba Rayon Sports bavuze ku ikipe yabo ariko uku kunganya kose bagushyize ku musifuzi w’umukino utaratanze penalite ubwo ba myugariro ba Gasogi United bakoraga umupira mu rubuga rw’amahina ariko akabyirengagiza umupira ugakomeza.

Uyu mukino ubaye umukino wa 3 ikipe ya Rayon Sports inganyije kuva iki gice cy’imikino yo kwishyura ya shampiyona cyatangira. Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Amagaju FC igitego 1-1, yanganyije na Musanze FC 2-2 ndetse yanganyije kandi na Gasogi United 0-0 hamwe n’umukino yanganyijemo na Gorilla FC ibitego 2-2 ubanza w’igikombe cy’amahoro.

Rayon Sports kuki itarimo kubona intsinzi nkuko byari bimeza mu mukino ibanza?

Abakunzi ba Rayon Sports ntabwo barimo kwitabira imikino ikipe yabo yakiriye nkuko byari bimeze mu mikino ibanza ya shampiyona bitewe ni uko ikipe yabo itarimo kwitara neza nkuko babyifuza.

Ikipe ya Rayon Sports twarabibonye iyo idafite mu kibuga Muhire Kevin ufasha gukinisha abandi bakinnyi ntabwo ba rutahizamu bayo baba bakina ndetse ngo banabone ibitego nkuko byari bimeza. Ntabwo kandi wakirengagiza ko iyi kipe itanafite rutahizamu Fall Ngagne umaze iminsi agize imvune ikomeye.

Nubwo ubusatirizi bwa Rayon Sports buhusha ibitego byinshi muri iyi minsi ntabwo wakirengagiza kandi ukuntu iyi kipe irimo kwinjizwa cyane ibitego bitandukanye ni uko byari bimeze mu mikino ibanza ya shampiyona.

Ibibazo muri Rayon Sports byabaye uruhuri

Ku munsi wa 15 wasozaga imikino ibanza ya shampiyon y’u Rwanda, ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Mukura Victory Sports ibitego 2-1. Iki gihe nibwo bimwe mu bibazo biri muri Rayon Sports byatangiye.

Iki gihe nibwo muri Rayon Sports hatangiye kuvugwamo umwuka utari mwiza hagati mu buyobozi bw’iyi kipe aho byavugwaga ko hari kutumvikana hagati ya  Perezida w’umuryango Twagirayezu Thadee ndetse na Perezida urwego rw’ikirenga Paul Muvunyi.

Ibi byaje gushyirwaho umucyo, aba bagabo batangaza ko ntakibazo gihari hagati yabo ahubwo ibintu bimeze neza.

Ubwo hatangiraga imikino yo kwishyura ya shampiyona, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Musanze FC ibitego 2-2, nyuma y’uyu mukino bamwe mu bayobozi batangiye kwinubira umutoza Roberithno bavuga ko uko akinisha ikipe batabyishimiye bamwe batangira gutekereza kumusezerera nubwo byaje guhakanwa.

Ibi bibazo muri Rayon Sports byakomereje ku mutoza wungirije witwa Quanani Sellami wagiye mu biruhuko iwabo ariko kugaruka bikaba ibibazo ndetse binatuma uyu mutoza atekereza kutagaruka ariko araganirizwa yemera kugaruka gutoza.

Uyu mutoza yaje kandi akurikiye umutoza wongerera imbaraga abakinnyi witwa Ayabonga Lebitsa wari warasezeye iyi kipe ariko baramuganiriza nyuma yo kubona ko ikipe yabo irimo gukina yagera mu minota ya nyuma ikarushwa imbaraga z’umubiri bitandukanye ni uko byari bimeze mu mikino ibanza.

Nyuma ikipe ya Rayon Sports yaje kugirana ibibazo n’umuterankunga mukuru witwa SKOL ibuzwa gukora imyitoza. Ibintu byabaye tariki 19 gashantare 2025. Iki kibazo cyaje guhita gicyemurwa nyuma y’umunsi umwe ikipe yongera gukora imyitozo.

Ibi bibazo byose ikipe ya Rayon Sports irimo byaje gushyirwaho akadomo mu ijoro rya cyeye tariki 2 Werurwe 2025, nyuma y’umukino banganyijemo na Gasogi United igitego 1-1 aho umutoza wungirije Quanani Sellami yaje gusezera kuri iyi kipe.

Uyu mutoza mu ibaruwa yandikiye ikipe ya Rayon Sports, avuga ko impamvu itumye asezera ni ukubera ko umugore we uri Tunisia yarwaye kandi uyu mugabo ategetswe kujya ku murwaza.

Ibi bibazo byose Rayon Sports igenda ihura nabyo ntibishobora gutuma iva ku mwanya wa mbere iriho?  

Uko ikibazo cyazaga muri Rayon Sports byagendaga bituma iyi kipe ititwara neza mu mukino ukurikiye.

Ubwo Rayon Sports yabuzwaga gukora imyitozo, umukino yahise ikina na Amagaju FC tariki 22 Gashyantare 2025, yahise inganya igitego 1-1 itakaza amanota 2.

Rayon Sports bitangiye kuvugwa ko ishobora kwirukana umutoza Robertihno nyuma yaho bamwe mu bayobozi bamushinja gupanga nabi ikipe, Rayon Sports yahise inganya na Gorilla FC 2-2 mu mukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro.

Kugeza ubu hari ubwoba ko ikipe ya Rayon Sports ishobora gukurwa ku mwanya wa mbere wa shampiyona iriho kugeza ubu nyuma y’uko irimo kwitwara nabi kandi umucyeba APR FC yo irimo kwitwara neza kandi ntakibazo kiyivugwamo.

Amanota asigaye y’ikinyurano hagati ya APR FC na Rayon Sports ni amanota 2 gusa mu gihe harimo amanota 5 ubwo imikimo ibanza ya shampiyona yarangiraga ariko aya manota agenda agabanyuka umunsi ku munsi.

Aya makipe yombi afitanye umukino muri wikendi tariki 9 Werurwe 2025, ushobora kurangira ikipe ya APR FC ifashe umwanya wa mbere mu gihe yatsinda ariko na Rayon Sports nubwo itarimo kwitwara neza nayo iracyafite amahirwe yo kuguma ku mwanya wa mbere mu gihe ya kitwara neza.

Ikipe ya Rayon Sports igiye gukurikizaho ikipe ya Gorilla FC mu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro. Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa gatatu tariki 5 Werurwe 2025.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Uruhuri rw'ibibazo muri Rayon Sports rushobora kuyisiga inyuma ya APR FC

Mar 3, 2025 - 11:23
Mar 3, 2025 - 11:28

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.