issa
Uko Ruhamyankiko azaba umuzamu wa mbere wa APR FC aciye kuri Pierre

Sep 9, 2025 - 14:18
 0

Umuzamu wa Kabiri wa APR FC, Ruhamyankiko Ivan, arifuza kuba umuzamu wa mbere w'iyi kipe.

Muri Kamena 2024, nibwo APR FC yazamuye Ruhamyankiko Ivan avuye mu bato b'iyi kipe(Intare FC) agenda azamuka kugeza aho ubu ari mu bazamu ba mbere b'iyi kipe.

Ruhamyankiko Ivan yatangiye shampiyona uyu mwaka benshi bamugira umuzamu wa Gatatu nyuma ya Ishimwe Jean Pierre ndetse na Hakizimana Adolphe ariko ubu iyo umutoza atekereje undi muzamu nyuma ya Pierre aba ari Ruhamyankiko.

Ku cyumweru tariki 7 Nzeri 2025, nibwo igitangazamakuru cya APR FC cyaganirije uyu musore ubwo bateguraga gukina na KMC FC ku wa mbere tariki 8 Nzeri 2025, Ruhamyankiko Ivan atangaza ko ashaka kuzaba umuzamu wa mbere wa APR FC.

Muri iki Kiganiro yavuze ko yigira byinshi kuri Ishimwe Jean Pierre uri mu izamu beza kugeza ubu ariko azakora cyane akaba uwa mbere.

Yagize ati " Kuza hano muri CECAFA ni ubunararibonye bukomeye, kuko harimo amakipe mpuzamahanga. Guhagarara mu kirenge cya Pierre, ni ibintu byiza kuko ni umukinnyi mukuru mwiza, umaze imyaka ari uwa mbere, tugomba gukora cyane kugira ngo natwe tuzafate uwo mwanya."

Uyu mukinnyi agaruka ku kuba atarimo gutsindwa ibitego byinshi muri CECAFA yavuze ko yizerera mu Mana cyane kuko we akora ibye ibindi akabiragiza Imana cyane.

Yagize ati " Sinavuga ko hari icyo mbasha gukora, kuko njyewe ndi umuntu wizerera mu Mana cyane ndasenga najya mu kibuga nkabasha gukora ibyange. Ikinjemo nicyo nkora, ibindi byose Imana ibigenza neza."

APR FC ku wa mbere tariki 8 Nzeri 2025, yakinnye umukino wa nyuma mu itsinda na KMC FC urangire ikipe zombi zinganyije igitego 1-1. APR FC yahise izamuka ari iya mbere mu itsinda n'amanota 7 izigamye ibitego 4.

Ishimwe Pierre ufatira APR FC 

Ruhamyankiko Ivan urimo gufatira APR FC mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373