
AS Kigali yakubye agahimbazamusyi inshuro 7 mbere yo guhura na Rayon Sports
Ikipe ya AS Kigali yazamuye agahimbazamusyi yari isanzwe iha abakinnyi mbere yo guhura na Rayon Sports.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Werurwe 2025, ikipe ya Rayon Sports irambikana na AS Kigali mu mukino w'umunsi wa 21 wa shampiyona y'u Rwanda.
Ni umukino ikipe ya Rayon Sports na AS Kigali ziteguye neza ndetse abayobora aya makipe yombi bahagurutse kuko buri imwe aya manota irayakeneye cyane. ikipe ya Rayon Sports irifuza gutsinda kugirango ishyiremo amanota 4 y'ikinyuranyo hagati yayo na APR FC naho AS Kigali irashaka kuzamura amanota ku rutonde rwa shampiyona.
Ikipe ya AS Kigali ubusanzwe abakinnyi bahabwa agahimbazamusyi k'ibihumbi 30 ariko kuri uyu mukino kazamuwe Kandi cyane.
Amakuru UKWELITIMES twamenye ni uko aya mafaranga basanzwe bahabwa ku mukino batsinze yakubwe inshuro 7, bivuze ko abakinnyi nibatsinda Rayon Sports barahabwa ibihumbi 210.
Ibi Kandi byemejwe n'umuvugizi wayo, Nshimiye Joseph mu Kiganiro yagiranye na Fine FM ku wa gatanu tariki 14 Werurwe 2025, avuga ko ikipe ya AS Kigali yiteguye neza uyu mukino ndetse banafite icyizere cyo kwitwara neza ndetse n'ubuyobozi buri inyuma y'ikipe.
Ikipe ya AS Kigali irakina uyu mukino idafite bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye. Amakuru ahari kugeza ubu avuga ko Shabani Hussein Tchabalala ashoboro kudakina uyu mukino.
Ikipe ya Rayon Sports yo umukinnyi udahari ni Nsabimana Amiable utarakoze imyitozo muri iki cyumweru kubera ikibazo cy'uburwayi ndetse na Fall Ngagne ufite imvune y'igihe kirekire.
Uyu mukino uratangira ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba, ubere kuri Kigali Pele Stadium.