
Rayon Sports ikubise agakoni ku nda AS Kigali
Ikipe ya Rayon Sports itsinze AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino w'umunsi wa 21 wa wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Werurwe 2025 kuri Kigali Pele Stadium.
Ni umukino ikipe ya Rayon Sports yatangiye ariyo yataka cyane ikipe ya AS Kigali ndetse mu minota 5 yo nyinye yari imaze guhusha ibitego 2 byari byabazwe.
Ikipe ya AS Kigali yaje gukanguka guhera ku munota wa 10, nayo itangira kwataka cyane izamu rya Rayon Sports ndetse itangira guhusha uburyo bukomeye.
Ku munota wa 15, ikipe ya AS Kigali yaje kubona amahirwe ku makosa y'abakinnyi bo hagati ba Rayon Sports ufatwa na Arnold Okwi ateye ishoti ryagimbaga kuvamo igitego, Khadime Ndiaye aratabara awukuramo basubijemo biranga.
Rayon Sports nayo ku munota wa 18 yaje kubona amahirwe akomeye cyane ba rutahizamu barimo Rukundo Aboudulhman Pa Play wateye ishoti rikomeye umuzamu wa AS Kigali ahita awukuramo neza cyane, bikomeza kuba 0-0.
Ikipe ya AS Kigali nayo yanyuzagamo ikataka cyane izamu rya Rayon Sports, yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 28 gitsinzwe na Arnold Okwi wahawe impano na Bugingo Hakim wahushije umupira, uyu rutahizamu w'umugande agahita atereka mu izamu.
Ikipe ya AS Kigali nyuma yo kubona igitego ntabwo yongeye gukina kuko umupira wahise wiharirwa cyane n'abakinnyi ba Rayon Sports ariko ntibagira icyo bakora igice cya mbere kirangira AS Kigali iri imbere n'igitego 1-0.
Igice cya Kabiri, cyatangiye ikipe ya Rayon Sports ikora impinduka abarimo Kanamugire Roger na Aziz Bassane binjira mu kibuga basimbura abarimo Souleyman Daffe na Rukundo Aboudulhman Pa Play.
Izi mpinduka umutoza wa Rayon Sports, Robertihno, yakoze zatumye ikipe ya AS Kigali irushwa cyane ndetse mu minota 60 ikipe ya Rayon Sports yaje kubona igitego cyiza cyatsinzwe na Kanamugire Roger nyuma yo guhanahana umupira mu kibuga cya AS Kigali babonye Koroneri itewe uyu musore winjiyemo asimbuye atereka mu izamu.
Ikipe ya Rayon Sports ntabwo yacitse intege kuko yakomeje kwataka cyane izamu rya AS Kigali ndetse biza kongera kuyihira ku munota wa 73, Biramahire Abeddy atereka mu izamu ku mupira yahawe neza aroba umuzamu wa AS Kigali, Rayon Sports iba ibonye igitego cya Kabiri.
Ikipe ya AS Kigali yaje kugenda inyuzamo ikataka izamu rya Rayon Sports ariko ntibyagira icyo bibyara, umukino urangira ikipe ya Rayon Sports ibonye amanota 3 ku ntsinzi y'ibitego 2-1.
Ikipe ya Rayon Sports uwavuga ko uyu mukino yawukinnye neza ntabwo yaba yibeshye cyane cyane mu gice cya Kabiri umutoza Robertihno amaze gukora impinduka.
Abakinnyi barimo Aziz Bassane ndetse na Kanamugire Roger bakoze byose ndetse wabonaga ko bakimara kwinjiramo bahinduye umukino cyane ku buryo wabonaga ikipe ya AS Kigali kongera kubona umupira byagoranye cyane.
AS Kigali yahuye n'ikibazo kimwe. Iyi kipe ikimara gutsinda igitego yahise yose itekereza kugarira, kwa gufungura bakoraga mbere yo kubona igitego babivaho ndetse bituma Rayon Sports ibashyiraho igitutu irabataka cyane. Byaje gukomera cyane ubwo abafanaba Rayon Sports bari batangiye gufana cyane, bituma iyi kipe y'abanyamujyi itakaza.
Rayon Sports gutsinda bitumye igira amanota 46 nkuko abakunzi bayo babyifuzaga hagati yayo na APR FC iyikurikiye ikinyuranyo cy'amanota gihita cyiba amanota 4 kuko yo yaraye inganyije na Gasogi United 0-0.