
Ruremesha Emmanuel yahaye ubutumwa abanyarwanda muri ibi bihe turimo byo kwibuka
Umutoza wa Muhazi United, Ruremesha Emmanuel, yahaye ubutumwa abanyarwanda muri ibi bihe turimo byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ni ubutumwa uyu mutoza yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane tariki 10 Mata 2025, avuga ko Muhazi United ishishikariza abanyarwanda bose by'umwihariko aba-Sportifs gukomeza kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka.
Yagize ati " Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano zacu nk'aba-Sportifs. Muhazi United, turashishikariza Abanyarwanda bose by'umwihariko aba-Sportifs bagenzi bacu gukomeza kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi."
Uyu mutoza yakomeje ashishikariza abanyarwanda bose ko bagomba gufatanya bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Yagize ati " Dufatanye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'ivangura iryo ari ryo ryose kuko ari byo byatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994."
Abanyamupira bagiye batandukanye bakomeje gutambutsa ubutumwa muri ibi bihe turimo byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kugirango nabo batange umusanzu mu kubaka igihugu.