issa
Umuyobozi wa Police yashimishijwe no gutwara igikombe APR FC atangaza n’icyo barimo kubaka gikomeye

Feb 3, 2026 - 12:20
 0

Umuyobozi wa Police y’u Rwanda, IGP Namuhoranye Flex, yashimiye abakinnyi ba Police FC nyuma yo gutwara igikombe cy’Intwari batsinze APR FC ndetse ashimangira ko barimo kubaka ikipe ihangana no ku rwego mpuzamahanga.

Ni igikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo ku wa mbere tariki 2 Gashyantare 2026, kibera mu karere ka Bugesera. Umuyobozi wa Police yari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye ndetse iki gikorwa cyitabiriwe n’abakinnyi ndetse n’abatoza ba Police FC.

Mu kiganiro IGP Flex Namuhoranye, yashimiye abakinnyi n’abatoza ba Police FC uko bitwaye mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari batsinzemo APR FC kuri Penalite 7-6.

Yatangaje kandi ko hari kubakwa ikipe ifite ubushobozi bwo guhatana mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga kandi ko intsinzi ya Police FC igomba kuba yubakiye ku myitozo myiza no gukina neza.

Yongeyeho ko ikipe ubuyobozi bwa Police y’u Rwanda bukeneye  kandi burimo kubaka, ari ikipe itajya mu manyanga, itemera ruswa n'ibindi bidakwiye kandi bidafite umwanya mu mupira w'amaguru mu Rwanda.

Police FC uyu mwaka w’imikino yagaragaje ko ari ikipe yiteguye cyane kuko imaze gutwara ibikombe bibiri birimo Inkera y’abahizi ndetse n’igikombe cy’Intwari. Iyi kipe kandi iri ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona aho ikurikiye Al Hilal SC ifite amanota 35, mu gihe yo ifite amanota 34.

Image IGP Felix Namuhoranye yashimiye abakinnyi ba Police FC nyuma yo gutwara igikombe cy'Intwari

Image

ImageUmutoza wa Police FC, Ben Moussa afite intego yo guha igikombe iyi kipe

Image

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373