Samusure wahungiye Mozambique agiye gutaha
Umukinnyi wa filime Kalisa Ernest alias Samusure, Makuta, Rurinda n'andi menshi azwiho wari umaze imyaka itanu ahungiye amadeni muri Mozambique, kuri ubu ari mu myiteguro yo gutaha mu Rwanda.
Samusure yasobanuye ko ku wa 12 Gashyantare 2026 azataha I Kigali mu gihe yari amaze imyaka itatu I Maputo. Samusure mu kiganiro na Ukwelitimes.com yasobanuye impamvu zose zatumye ahunga zarangiye.
Ati"Ibibazo by'amadeni n'igifungo gisubitse nakatiwe n'urukiko byaratangiye. Nzataha nkomeze umwuga wanjye wo gukina filime".
Samusure abajijwe icyo akuye Mozambique yasubije ko yize neza umuntu kandi ko hari byinshi yahungukiye.
Samusure yahungiye muri Mozambique muri Gicurasi 2023 akimenya ko uwamugurije amafaranga yakoresheje 'Makuta' muri Covid-19 yamujyanye mu nkiko ndetse yagombaga gutabwa muri yombi agafungwa.
Akimenya rero ko bisa nk'ibyamurangiranye, yagurishije ibyo yari afite abona itike y'urugendo yeereka I Maputo mu buryo bwamutunguye.
Nyuma Motoni Olive yari yarahaye sheki itazigamye yamujyanye mu nkiko. Urubanza rwabaye ndetse ku wa 22 Ukuboza 2023 Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rusoma umwanzuro.
Kuri uwo munsi urubanza rwe rwasomwe mbere ya saa sita noneho umwanzuro wavugaga ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwakatiye Kalisa Ernest uzwi nka Samusure muri sinema nyarwanda, igihano cy’imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni eshatu ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye.
Samusure yagobotswe n'inshuti
Niyonizera Judith uzwi mu myidagaduro ni we wagobotse Samusure ngo abashe kwishyura Umutoni, uwishyuwe ahita yandikira urukiko arumenyesha ko yishyuwe.
Muri uwo mwaka kandi Kalisa yavuze ko ubusanzwe umwenda yari abereyemo abantu ari 7,400,000 Frw, nyuma yo gicibwa ihazabu n’urukiko ubwo hiyongereyeho 3000 000 Frw.
Yose hamwe akaba miliyoni 10,400,000 Frw icyakora kugeza ubu yarishyuwe akaba ategereje gutaha mu gihugu cy'amavuko ari naho yaboneye izina mu bijyanye no gukina filime,kuvuga amazina y'inka n'indi mirimo yagiye akora mu buhanzi.
Samusure yasabye abafana be kuzajya kumwakira bambaye imyenda yanditseho Samusure, Makuta cyangwa se Rurinda mu rwego rwo kumuha ikaze.


Kinyarwanda
English
Swahili









