Impungenge ku gitaramo cya Vybz Kartel cyari kubera muri Ghana
Umuhanzi wa Dancehall, Vybz Kartel yifuje gukorera igitaramo muri sitade yo muri Accra’Accra Sports Stadium’ mu Ukuboza 2025. Icyakora kuri ubu, umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe imikino muri Ghana, bwana Yaw Ampofo Ankrah yabwiye radiyo yitwa Sporty Fm ko bitazashoboka ko icyo gitaramo kizabera muri sitade.
Ku wa 23 Nyakanga 2025 yasobanuye ko iyo sitade igenewe imikino minini y’umupira w’amaguru. Ati”Ntabwo iriya iriya sitade igenewe imikino kuko nta buryo buhari bwo kubungabunga ibyatsi mu gihe haba hari ibitaramo”.
Igitaramo cya Vybz Kartel cyari kitezwe kugira abafana benshi ariyo mpamvu biteye inkeke abashinzwe iyo sitade kuko nta buryo buhari bwo kubungabunga ibyatsi. Icyo gitaramo kandi kubera imiterere yacyo byari byitezwe ko kizaba kirimo abantu benshi ku buryo bakwangiza ibyatsi. Uwo muyobozi yavuze ko aho kugirango igitaramo kizahabera ku wa 31 Ukuboza 2025 yakwandika ibaruwa yo kwegura kuko iyo si itariki yo gusenya sitade y’igihugu.
Kugeza ubu nta buryo buhari bwo gutwikira sitade ku buryo habera igitaramo ibyatsi ntibyangirike. Kandi ntabwo Yaw Ampofo Ankrah yiteguye kwemerera buri wese kwangiza ibyatsi by’ikibuga mu gushaka amafaranga y’ibitaramo.
Vybz Kartel ni umwe mu bafatwa nk’abami ba Dancehall ku buryo ibitaramo bye byuzuza sitade. Iyo icyo gitaramo cyari giteganyijwe muri Accra cyari kuzahabera, byari kuzazamura ishusho y’ubukerarugendo dore ko hari hitezwe ibihumbi by’abaturutse I mahanga baje gutaramana na Vybz Kartel.
Yaw Ampofo Ankrah yasobanuye ko igitwikira ibyatsi bya sitade kigura amayero 500,000 (asaga 849,150,000 Frw) kandi muri Ghana ntagihari. Bityo rero ntabwo ari ukwanga kwakira ibitaramo ahubwo ni ukubungabunga ikibuga dore ko hari n’ibindi bitaramo byinshi yagiye yanga ko bihabera.
Vybz Kartel azatangira ibitaramo bizenguruka isi guhera ku wa 26 Nyakanga 2025 aho azataramira I Baltimore iherereye muri Leta ya MaryLand. Iyi Leta iri muri 30 zituwe cyane muri Amerika.
Muri Amerika y’amajyaruguru azataramira mu mijyi ine akomereze I Burayi mu bihugu birimo Ubwongereza, Ubufaransa, Ubudage, Ubuholande,mu birwa bya karayibe no muri Afurika ariko akaba yifuza gutaramira muri sitade nini.


Kinyarwanda
English
Swahili









