
Tiwa Savage ntakozwa ibyo gushinga inzu ifasha abahanzi
Umuhanzikazi wo muri Nigeria Tiwa Savage aratangaza ko adashobora gushinga inzu ifasha abahanzi (label) kubera ko bitesha umutwe.
Tiwatope Omolara Savage amazina nyakuri ya Tiwa Savage, aravuga ko adashobora gusinyisha umuhanzi kugira ngo amubere umujyanama, kuko abona ari ibintu bitesha umutwe ku buryo we atabibasha.
Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru 'Forbes Africa', yavuze ko aho kugira ngo ashinge inzu ifasha abahanzi byaruta akubaka ishuri ry'umuziki abantu bakajya baza kwiga byaba ngombwa akagira abo afasha mu bundi buryo.
Ati "Buri wese aba ambaza impamvu nta muhanzi nsinyisha. Sintekereza ko mfite impano yo gusinyisha abahanzi....ariko mfite impano yo gufasha ariyo mpamvu ndi kugerageza kubaka ishuri ryigisha umuziki."
Tiwa Savage ni umwe mu bahanzikazi bakomeye muri Nigeria no muri Afurika ku myaka 45 afite akaba amaze kugera kuri byinshi ku buryo abafana bumva yakabaye ashinga inzu ibafasha abahanzi, ariko akemeza ko yumva nta mpano afite yo gufasha abahanzi kandi ko atanabasha kugenzura imyitwarire yabo.