issa
Diamond Platnumz yanenzwe uko yitwaye I Ntungamo,Wizkid yitwaje urupfu rwa nyina, Gyakie aricuza(Avugwa hanze)

May 25, 2025 - 11:55
 0

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro ya Uganda, Douglas Lwanga yanenze uburyo Diamond Platnumz yakoresheje indege yihariye ubwo yerekezaga I Ntungamo muri Africa Coffe Marathon.

Icya mbere uyu munyamakuru aheraho ni uko Diamond Platnumz yaje mu ndege yihariye yamugejeje Entebbe noneho ahita afata helicopter yamwerekeje I Ntungamo. Douglas asanga Diamond Platnumz biriya byose byo gukabya abikora kugirango arusheho kwiyerekana nk’umuntu udasanzwe.

Gyakie aricuza gusubiza ahubutse

Gyakie ari kwicuza nyuma y’uko hari ibisubizo yagiye atanga mu biganiro ubwo yari mushya mu muziki.

Umuhanzikazi wo muri Ghana, yicaye asubiza amaso inyuma asanga yagiye ahubuka mu biganiro ku buryo bishobotse ko ibihe bisubira inyuma yakwikosora. Yagize ati”Ubwo nari mfite imyaka 19 cyangwa se 20 ninjira mu muziki nasubizaga nabi pe. Ndicuza ko nari nkiri umwana”.

 Gyakie yaje ku isoko ry’umuziki aho yaharuriwe inzira na ‘Forever’ yabaye indirimbo yamamaye cyane.

Wizkid yitwaje urupfu rwa nyina ku ihagarikwa ry’ibitaramo

Wizkid yahagaritse bimwe mu bitaramo byari kuzabera muri Amerika mu kwamamaza album yise Morayo.

 Wizkid yashyize hanze album arifunga yanga kuyamamaza noneho abafana baramwibikira. Yaje gushyira hanze amatariki y’ibitaramo ariko abura abagura amatike. Ku mbuga nkoranyambaga rero baramwibasiye bavuga ko ari gusaza.

Mu kubasubiza yavuze ko biri guterwa n’urupfu rwa nyina. Ati”Mama wanjye ndacyamwibuka”.

 Davido aganzwa n’amarira

 Davido yiyongereye ku bahanzi bagira amarangamutima bakarira. Mu bukwe bw’umujyanama we Asa Asika bwabaye ku itariki 17 Gicurasi 2025 yafashwe n’amarangamutima araturika ararira. Yafashe ijambo avuga ku mujyanama we bamaranye imyaka 14 ariko ageze hagati ararira. Yavuze ko uwo mugabo yamwizereyemo ataramamara.

 Ku itariki 25 Kamena 2025 mu bukwe bwe , igihe Chioma yamuhaga umuvinyo, Davido yararize. Ubwo Davido yuzuzaga miliyoni 8 kuri Spotify z’abumvise indirimbo zee nye nabwo yararize. Davido yigeze gupfukamira umukobwa aganzwa n’amarangamutima noneho ararira.

 Davido yongeye kurira igihe yari yashyize mu menyo imitako y’amabuye y’agaciro ya Diyama.

 Mr P yavuze ku itandukana rya P-square

Mu kiganiro na Cool Fm yo muri Nigeria, Mr P yasobanuye ko nta ko batagize ngo itsinda rigumane ariko byaranze. Yahereye aho asaba abantu kububaha kuko gutandukana byabagizeho ingaruka.

 Justin Bieber yagaragaye ku rubyiniro na SZA

Justin Bieber yagaragaye mu gitaramo cya Kendrick Lamar na SZA i Los Angeles mu ijoro ku wa Gatanu tariki 23 Gicurasi 2025.

 2 Chainz yakoze urugendo rw’amaguru ajya kwishyuza Birdman $900

Mu myaka yo mu 2000 2 Chainz yakoze urugendo rw’amaguru yerekeza I New Orleans. Yagezeyo ahura na Birdman wari umuyobozi wa Cash Money Records yari yaramugurishije urumogi.

2 Chainz yagize amahirwe yo guhura na Lil Wayne baba inshuti noneho amwinjiza muri Cash Money Records ahinduka icyamamare gutyo.

May 25, 2025 - 11:57