Ibikubiye mu bujurire bwa Fatakumavuta wasabye imbabazi abo yahemukiye
Ku wa 10 Nyakanga 2025 Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco alias Fatakamavuta yafashe ikaramu n’urupapuro yandikira Urukiko rukuru ko ajuririra icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge amenyesha ubuyobozi bw’igororero rya Nyarugenge.
Fatakumavuta muri iyo baruwa yakomoje ku gika cya 38 cy’umwanzuro w’urubanza ko hari impamvu nyoroshya, kuba ari ubwa mbere akurikiranyweho ibyaha no kuba adahakana amagambo aregwa. Yanakomoje ku nyandiko zimuha imbabazi z’abo yakoreye ibyaha n’imvugo zabo.
Ingingo ya 58 y’iitegeko Nomero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, yasabye ko urukiko rwakongera rugashingira ku mpamvu nyoroshyacyaha. Fatakumavuta yasabye urukiko rukuru ko yasubikirwa igihano kugirango ashobore kwivuza indwara ya diyabete kuko aho ari mu igororero ntabwo bimworohera kubona imiti.
Fatakumavuta yasabye imbabazi abahanzi yakoreye ibyaha
Bitandukanye no mu ntangiriro z’uburyo yaburanye yinangira akabihuza no kuba ibyo akurikiranyweho ari akazi ko mu myidagaduro. Ubu rero yahinduye imvugo aca bugufi yemera ibyaha. Ati”Ibyaha nahamijwe ndabyemera, nkasaba imbabazi abo nabikoreye, mu buryo budashikanywaho ndetse nkasaba n’imbabazi umuryango nyarwanda muri rusange”.
Itegeko rivuga iki ku bujurire bwa Fatakumavuta?
Ingingo ya 64 y’itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho igira iti”Isubikagihano ni icyemezo cy’urukiko gihagarika irangiza ry’urubanza ku gihano itegeko riteganyiriza igifungo kitarengeje imyaka itanu(5) isubikagihano ritangwa hashingiwe ku buremere bw’icyaha. Icyemezo cy’urukiko gisubika igihano kigomba kuba kigaragaza impamvu zashingiweho gifatwa mu rubanza rumwe n’urw’icyaha ruburanisha gishobora gutegeka isubika ry’igifungo cyose cyangwa igice cyacyo.
Fatakumavuta yasabye urukiko rukuru kumusubikira igihano kikagera muri kimwe cya kane cyacyo ku buryo bizamworohera gushaka ihazabu ya 1,300,000 Frw. Yamenyesheje urukiko rukuru ko aramutse afunguwe yaba umunyarwanda mwiza uzira amakemwa. Ariko kandi ku musozo w’ubwo bujurire yasabye ko n’ihazabu yagabanywa kuko asanzwe afite umuryango yitaho.
Yifashishije ingingo ya 60 y’itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange cyane cyane mu gace kayo ka kabiri aho kagira kati”Igihano cy’igifungo kizwi kimara igihe, cyangwa ihazabu gishobora kugabanywa ariko ntikijye munsi y’igihano gito”.
Fatakumavuta yasabye imbabazi abo yahemukiye bose ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange mu buryo budashidikanywaho.
Fatakumavuta yatawe muri yombi ku wa 18 Ukwakira 2024 ubwo yari avuye mu kiganiro cya ISIBO RADAR hari mu ijoro ryo ku wa Gatanu. Ku wa 13 Kamena 2025 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije ibyaha bitatu;icyaha cyo gukangisha gusebanya,icyaha cyo gutangaza ibihuha, n’icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge. Yahanaguweho icyaha cy’ivangura n’icyaha cyo gutukana.


Kinyarwanda
English
Swahili









