Burna Boy yahishuye impamvu yirinze gushaka umugore, muri Afurika y’Epfo barifuza Nicki Minaj (Avugwa hanze)
Twabakusanyirije amakuru avugwa hanze mu isi y'imyidagaduro aho Burna Boy w'imyaka 34 y'amavuko adakozwa gushaka umugore naho Nicki Minaj arashakwa muri Afurika y'Epfo.
Burna Boy yasobanuye ko adafite gahunda yo gushaka umugore mu gihe atarabona umwanya wo kwita ku bana nk’uko ababyeyi be bamuhaye uburere akingenderaho kugeza n’ubu. Ubutumwa uyu muhanzi w’icyamamare yacishije ku mbuga nkoranyambaga ze yasobanuye ko nyina yaretse akazi mu Bwongereza akaza kumwitaho no kumufasha ku bijyanye n’umuziki we.
Burna Boy rero asanga umugore bazashakana azaba yiteguye kwicara mu rugo akita ku muryango kuko nawe azaba yarashyize ku ruhande ibijyanye n’imiziki kugirango yite ku muryango we.
Nicki Minaj arashakwa cyane muri Afurika y’epfo
Nyuma y’uko abaraperi babiri;Nicki Minaj yahuriye mu ndirimbo n’uwahoze ari umukoresha we Lil Wayne’Banned From No’. Mu cyumweru kimwe igiye hanze yabaye iya mbere kuri iTunes iza no mu zikunzwe muri Afurika y’Epfo kuri iTunes.
Nicki Minaj yagiye kuri X asubiza abafana be bo muri icyo gihugu ko yifuza kuzabataramira niba bamufitiye urukumbuzi. Iyi ndirimbo iri kumvwa cyane no mu bihugu by’I Burayi dore ko mu Bufaransa iri ku mwanya wa kabiri kuri ruriya rubuga.
Bebe Cool bamuhoza ku nkeke bamukangisha gusaza
Umunyabigwi mu muziki wa Uganda, Bebe Cool yahishuye ko ahora mu ntambara z’abamubwira ko ashaje yakabaye arekera aho gukora umuziki. Uyu mugabo w’imyaka 47 y’amavuko amaze imyaka irenga 20 mu muziki akaba afatwa nk’umwe mu banyabigwi b’umuziki wa Uganda.
Icyakora nubwo avuga ko abantu bahora bamubwira ko ashaje nawe yemera ko atifuza gufatwa nk’umusaza ariyo mpamvu ahora akorana indirimbo n’abakiri bato kugirango yihuze n’abo mu myaka yose.
D’banj ntiyemera Wizkid
Elijah Kitaka yasubije abamusaba igitaramo
Elijah Kitaka ugezweho muri Uganda biciye muri label abarizwamo ya Swangz Avenue yasubije umwe mu bategura ibitaramo witwa Albert ko inkono ihira igihe, bitewe n’uko atari yaba tayari gukora igitaramo kihariye. Byatangiriye kuri X aho Albert yanditse ko abafana ba Elijah Kitaka bifuza igitaramo uyu mwaka niba we atiteguye bakaba babyikorera. Undi nawe ntiyatindiganyije kuko yahise amusubiza ko ari kubaka abafana ku buryo igihe kimwe azabaha igitaramo cy’amateka.


Kinyarwanda
English
Swahili









