
Alain Muku asize abahanzi mu marira n'igihirahiro cy'ubuzima
Kuri uyu wa 04 Mata 2025, nibwo Guverinoma y'u Rwanda yemeje ko Alain Mukuralinda wari umuvugizi wungirije wa Guverinoma, yitabye Imana.
Mukuralinda yaguye mu Bitaro byitabiriwe umwami Faisal, azize guhagarara k'umutima.
Uretse imirimo yarafite muri Guverinoma y'u Rwanda, Mukuralinda yari n'umuhanzi, umujyanama w'abahanzi ndetse akaba n'umuyobozi w'ikipe y'umupira w'amaguru ya 'Tsinda Batsinde'.
Mu buhanzi yari azwi nka Alain Muku, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo nka 'Tsinda Batsinde' yihimbiye ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi'.
Yahimbye indirimbo kandi amakipe y'umupira w'amaguru nka Rayon Sports, Kiyovu Sports, Mukuru VS na APR FC.
Alain Muku kandi binyuze muri sosiyete ye yashinze yitwa 'The Boss Papa' yafashije abahanzi batandukanye nka Nsengiyumva François[Gisupusupu], na Clarisse Karasira.
Aba bahanzi bakoranye nawe bagaragaje ko urupfu rwe rwabasize mu marira cyane ko bamufata nk'umubyeyi wabo kuruta uko baba barakoranye nk'ubucuruzi gusa.
Nsengiyumva François wakoranaga na Alain Muku, avuga ko amufata nka se kuko yamukuye ku guhingira abandi akamugira icyamamare. Uyu muhanzi kandi uvuga ko Alain yarihiriraga abana be amashuri, ndetse ubu yibaza uko bizagenda atagihari.
Clarisse Karasira nawe wakoranye na Alain Muku avuga ko uburyo yamufashaga byari birenze kuba ubucuruzi ahubwo yamufasha nk'umubyeyi ufasha umwana we.
Alain Muku yari afite uruhare rukomeye ku myidagaduro y'u Rwanda, siporo ndetse na politike y'igihugu muri rusange.
Nsengiyumva François[Gisupusupu] avuga ko afite umpungenge z'imibereho ye adafite Alain Mukuralinda afata nka se