Perezida Kagame yakiriye mu biro bye umuyobozi wa AU

Apr 4, 2025 - 18:16
 0

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Perezida Kagame, kuri uyu wa Gatanu, yakiriye mu biro bye umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Mahmoud Ali Yousouf bagirana ibiganiro. 

Aba bombi, baganiriye ku mikoranire y’u Rwanda na AU, mu gushaka ko Afurika idasigara inyuma mu iterambere ry’ubwenge buhangano (AI/Artificial Intelligence).

Perezida Kagame yakiriye Mahmoud mu biro bye, nyuma y’uko yari yitabiriye  Inama Mpuzamahanga yagarukaga ku bwenge buhangano ‘AI’ yabereye i Kigali.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, byavuze ko banaganiriye kandi ku ntambwe imaze guterwa mu kugarura amahoro n’umutekano mu Karere.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Mahamoud Ali Youssuf , yatorewe kuyobora Komisiyo ya AU asimbuye Moussa Faki Mahamat wari umaze imyaka umunani kuri uwo mwanya. Mbere yo gufata izo nshingano yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’igihugu cye cya Djibouti.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.