U Rwanda rwitabiriye inama ya 56 y’Inama Mpuzamahanga y’Ubukungu (WEF) i Davos
Kuri uyu wa 19 Mutarama 2026, i Davos mu Busuwisi, hatangiye inama ya 56 y’Inama Mpuzamahanga y’Ubukungu (World Economic Forum – WEF), ihuza abayobozi bakuru b’ibihugu, abahagarariye inzego z’ubucuruzi, imiryango itegamiye kuri Leta, abashakashatsi ndetse n’abanyabugeni, bagamije kuganira ku bibazo bikomeye byugarije isi.
Iyi nama yibanda ku ngingo zitandukanye zirimo imiterere ya politiki mpuzamahanga (geopolitics), iterambere ry’ubukungu, ikoranabuhanga, imibereho y’abantu ndetse no kurengera ibidukikije n’isi muri rusange.
U Rwanda rwitabiriye iyi nama ya WEF 2026 ruhagarariwe n’intumwa ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe. Izi ntumwa kandi zirimo Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Udushya, Paula Ingabire Musoni, ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika.
Kwitabira kw’u Rwanda muri iyi nama mpuzamahanga bigaragaza umuhate warwo mu kwagura ubufatanye n’amahanga, gukurura ishoramari, guteza imbere ikoranabuhanga n’ubukungu bushingiye ku bumenyi, no gutanga umusanzu mu gushakira isi ibisubizo by’ibibazo bihuriweho.
Inama ya World Economic Forum i Davos ikomeje kuba urubuga rukomeye rwo kungurana ibitekerezo no gufata imyanzuro igamije iterambere rirambye n’ahazaza h’isi.


Kinyarwanda
English
Swahili









